U Burusiya : umushoferi yagize impanuka y’imodoka inshuro 5 mu minota 30 gusa

Publié le par OLIVIER


Uyu mushoferi udasanzwe rero yateje impanuka nawe ubwe azirimo zigera kuri eshanu mu gihe kitarenze iminota mirongo itatu gusa, nyuma yo gufatwa na polisi agahabwa igihano cyo gukingiranwa mu buroko iminsi igera ku icumi.

Nk’uko zigonet ibitangaza, umugabo usanzwe ari umucuruzi mu gace Kirov mu Burusiya, yahagaritswe kandi afungwa na polisi nyuma yo guteza imidugararo mu nzira ubwo yakoreshaga impanuka zigera kuri eshanu mu gice cy’isaha gusa, polisi yo yakomeje itangaza ko uyu mugabo yari yabanje kugonga akanakomeretsa abantu batatu ubwo yanyuragaho mu nkengero z’umujyi, nyuma nibwo imodoka za polisi zaje guhagarika imodoka ye hakoreshejwe ingufu dore ko yari ku muvuduko nk’uri mu masiganwa.

Nyuma yo gutabwa muri yombi nabwo habayeho gukoresha ingufu, abashinzwe umutekano mu mihanda bemeje ko uyu mugabo atari yanyoye inzoga na gato ko byose yabikoreraga ubushake, nyuma rero yaje koherezwa mu buroko aho azamara iminsi icumi afunzwe.

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article