Impamvu ituma habaho kwishima cyangwa kuryoherwa (plaisir) mu gihe cy`imibonano mpuzabitsina

Publié le par OLIVIER

Nta kitagira impamvu mu buzima, niba mu gihe cyo gukora imibonano mpuzabisina habaho kwishima ni uko hari impamvu. Iyo mpamvu ni iyihe rero.

Abantu bose bakunda gukora imibonano mpuzabitsina, nta kindi gituma babyifuza ni ukwishima kubamo. Ubundi impamvu imwe nyamukuru ku binyabuzima byose ni ukwiyongera k`ubwoko(la reproduction de l`espece).

Ukwishima kuva muri ibyo rero usanga gutuma hashobora kuvamo ingaruka nyishi : inda zitateganyijwe, Sida, indwara zandurira mu myanya ndangagitsina, kwangiza gahunda z`ubuzima wihaye mbere. Maze kubera uburyohe buvamo bamwe bibagirwa ko uwo babikoranye nta gahunda y`ubuzima bafitanye, bakibagirwa agakingirizo, bakibagirwa amashuri n`ibindi, uko kwishima kuba muri ibyo ni uko gukurura abantu kugirango babyare!

 

Mu mubiri wacu harimo umusemburo ufite akamaro kenshi, harimo no gukora ku bwonko ugatuma dusubira mu bya turyoheye harimo nko : kurya, kunywa, gutembera, gukora imibonano mpuza bitsina ndeste n`ibindi byinshi.

Kwishima no gutanga ibyishimo ni uburenganzira bwa buriwe se mu gihe cy`imibonano. Niyo mpamvu abantu babuze uko bakora imibonano, abatayikora cyangwa n`abafite ibibazo mu byerekeranye no kuyikora usanga bavuga ko bumva batari abagabo, cyangwa abagore buzuye banezerewe. Baba babuze ikintu gifite akamaro kuko usanga umuntu yirebera mu bandi nk`indorerwamo, uko utuma abantu bagukunda, uburyo abandi bagukunda.

Gukora imibonamo mpuzabitsina ukishima ni umwe mu miti (antidepresseur) ituma abantu batagira uguhungabana kujyanye no kwiheba (depression). Urugo rubanye neza mu bijyanye no gutera urubariro usanga no muzindi gahunda zabo bameze neza kandi bumvikana. Kwishima bituma umuntu abona isi ari nziza. Iyo nta kwishima kurimo yaba mu bintu byose usanga habaho kwa guhungabana kujyanye no kwiheba maze ugasanga umuntu atagishaka no kubaho.

Hari ibindi byishimo birenze ibisobanuro bibaho mu gihe cy`imibonano mpuzabitsina(orgasme), ibyo byo bituma habaho gutuza mu mubiri no mu mutwe kandi bigabanya guhangayika ku buryo bugaragara kuko iyo bibaye habaho kurekurwa kw`imisemburo ituma habaho gutuza.

 

Kwishima kwa babiri bituma umuntu yumva ntawundi nkawe ku isi, iyo ukunda uhinduka wawundi utuma mugenzi wawe mukundana yishima niyo mpamvu gukora imibonano mpuzabitsina irimo urukundo biba bitagamije gusa igitsina ahubwo ni ukuzamura umubano kuri abo baba bakundanye.

Kwishima bisesuye nabyo ntabwo biba byoroshye kuko umugore n`umugabo ntibateye kimwe yaba mu miterere no muri kamere. Usanga kudahuza muri gahunda,kutumva mugenzi wawe, kutumva no kutabona ibintu kimwe, ibyo byose usanga bituma kubana k`umugore n`umugabo bigomba gushakwa kandi uko kubishaka bigahoraho niyo mpamvu imibonano mpuza bitsina ari nk`isukari igomba gukoreshwa kugirango uwo mubano ugoranye w`umugore n`umugabo umere neza.

Kwishima bituma umuntu yumva yabaho ubuzira herezo, maze akaba nkaho akoze umubumbe we bwite ahora yumva yaturamo iteka. Iyo abakundana bumva urukundo bafitanye rwaramba batangira gukora gahunda bahuza, bakubaka,… bakubaka urugo bakabyara maze bagaheka. Ibyo bivuye ku kwishima baba bafatanyije.

Ikindi, ngo burya kwishima bitanga ubutumwa mu mubiri buvuga buti « ni byiza kuri wowe », urugero : ni byiza kurya iyo ushonje, ni byiza kunywa iyo ufite inyota, ni byiza kuruhuka iyo unaniwe, ni byiza gukora imibonano mpuza bitsina iyo ubyifuza… kwifuza ikintu usabwe n`umubiri maze ukakiwuha bituma urushaho kubaho mu mudendezo, bikongerera gutuza no kumva umeze neza muri wowe.

Dusoza twakwibibutsa ko imibonano mpuzabitsina yagenewe abashakanye gusa, bukaba ari na bumwe mu buryo bwanduriramo virusi itera SIDA, bityo rero urubyiruko rukwiye rutarageza igihe cyo gushaka ntirubyemere na gato. Abantu bakuze nabo bwakwiye kwirinda guca inyuma abo bashakanye.

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article