Ku nshuro ya mbere facebook yarushije google gusurwa cyane muri Amerika

Publié le par OLIVIER


Ibi nyuma yo gushakishwa imyaka myinshi na nyiri facebook Mark Zuckerberg agerageza ko facebook yajya imbere y’urubuga google muri websites zisurwa cyane muri Amerika, ubu yabigezeho nk’uko byakomeje gutangazwa n’ikigo gishinzwe gucunga uko site zitandukanye zisurwa ku isi Experian Hitwise.

Nk’uko iyi Experian Hitwise ibitangaza, urubuga rwa facebook muri Amerika rwasuwe n’abantu 8.9% by’abantu bose bakoresheje internet kuva mu kwezi kwa mbere kugera mu kwezi kwa cumi uyu mwaka, muri gihe igihangange cyahoranye uwo mwanya google cyo cyasuwe n’abantu 7.2% mu bantu bose basuye internet muri uyu mwaka.

Mu myaka itandatu gusa urubuga rwashinzwe n’umusore Mark Zuckerberg rugeze ku mwanya ushimishije kugera aho rurusha igihangange google abantu, aho rufite abafana bagera kuri miliyoni 500 z’abantu ku isi yose.

Google.com yari ifite uyu mwanya mu myaka ya 2008-2009, ikaba yari yagiyeho ikurikiye urubuga rwitwa myspace, urubuga rukorera mu muryango wa News Corp uyu mwaka rukaba ruri ku mwanya wa karindwi.

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article