Marissa Mayer niwe muyobozi mushya wa Yahoo

Publié le par OLIVIER

Marissa Mayer wari umwe mu bayobozi bakuru b’urubuga rwa Google, kuva kuri uyu wa Kabiri tariki ya 17 Nyakanga niwe wabaye Umuyobozi Mukuru w’urubuga rwa Yahoo.

Anakuru dukesha 7sur7 avuga ko Marissa w’imyaka 37 yari umwe mu bantu bazwiho ubuhangwa ku rubuga rwa Google, yatangiye imirimo muri Google mu mwaka wa 1999.

Mu gihe kitageze ku mwaka, urubuga Yahoo rukaba rumaze kugira abayobozi bagera kuri batatu bose aho bikomeje kuvugwa ko habuze umuntu ubasha kuruyobora.

Ross Levinsohn, wari wagiye ku buyobozi bw‘agateganyo bwa Yahoo mu mwaka wa 2010, abantu bamwe bumvaga ko ariwe mukandida ushobora gukukana uyu mwanya, akaba yari yagiye kuri uyu mwanya ku buryo bw’agateganyo, asimbuye Scot Thompson, nyuma y’uko bigaragaye ko hari ibyo yaba yarabeshye mu mwirondoro yatanze mu kujya ku buyobozi bwa Yahoo, akaba yari yagiyeho nawe asimbuye Carol Bartz.

Perezida wa Yahoo, Fred Amoroso, yatangaje ko bizeye Madame Marissa ku bijyanye cyane cyane n’ikoranabuhanga, imiterere y’urubuga (design) ndetse no gutunganya amakuru yo ku rubuga.

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article