U Buhindi : Umugabo yashyize ingufuri ku gitsina cy’umugore we

Publié le par OLIVIER

Sohanlal Chouhan ari mu maboko ya Polisi mu gihugu cy’u Buhindi aregwa ko yategetse umugore we kwambara icyo yise umukandara w’ubumanzi, ndetse aba ari nawe uwumwiyambikira.

Uyu muryango utuye ahitwa Sanyogitaganj mu Midugudu ya Indore mu gihugu cy’u Buhindi, hari hashize imyaka itanu ashyize ingufuri ku gitsina cy’umugore we nk’uko 7sur7 dukesha iyi nkuru yabitangaje.

Sohanlal Chouhan ufite imyaka 45, ibi yabikoze kubera gufuhira umugore we bikabije, afite ubwoba ko umugore we azamuca inyuma, yigira inama yo gushaka ikintu gikomeye yakwifashisha.

“Yantegetse kunywa ibiyobyabwenge, hanyuma mu gihe nari maze gusinda anshyira ingufuri ku gitsina”. Ibi nibyo Radha, umugore w’uyu mugabo yatangaje.

Yakomeje agira ati : “Nababaye mu gihe kirekire akimara kunshyiraho iyo ngufuri kuko yanatwaraga imfunguzo buri gihe uko yabaga agiye kukazi”.

Ikindi kandi ngo Sohanlal, yari amaze kurenga igaruriro, kuko yari asigaye afata umugore we akamufungirana mu cyumba kimwe mu nzu yabo akamufungurira amasaha make ashoboka ku munsi nk’uko byatanzwe mo ubuhamya n’abana babo batanu ko ngo nabo batari bakibona nyina.

Ni ku wa Mbere tariki 16 Nyakanga, ibibazo bya Radha byagize iherezo. Nyuma yo kumva umugabo we arimo agerageza gushaka gusambanya umwana wabo w’umukobwa w’imyaka 12, Radha n’agahinda kenshi yafashe icyemezo cyo gushaka uburyo yahagarika imibabaro ye anywa umuti wica imbeba ariko ku bw’amahirwe bahise bamujyana kwa muganga babasha kumukiza.

Mu gihe barimo bamwoza mu gifu, nibwo umuganga yabonye ayo mahano yakorewe ahita yihutira guhamagara Polisi, hanyuma Sohanlal Chouhan ahita atabwa muri yombi aho akurikiranwe ho icyaha cyo kubangamira ikiremwa muntu ndetse n’ihohotera.

Abajijwe na Polisi uko byagenze, Radha, yabisobanuye byose nta na kimwe asize ndetse anasaba abapolisi ko bamufasha ntibazafungure umugabo we.

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article