NASA na Microsoft zashyize urubuga kuri Internet ku bifuza kwirebera umubumbe wa Mars

Publié le par OLIVIER

Ikigo cy’abanyamerika gishinzwe iby’ikirere NASA gifatanyije na Microsoft byashyizeho urubuga rwa Internet ruzajya rutuma ubyifuza wese abasha kwirebera uko umubumbe wa Mars uteye.

Urwo rubuga rwitwa « be a martian » (ba umunya Mars), rwakozwe mu rwego rwo kugira ngo abantu bafatanye n’abashakashatsi mu bikorwa byo kwiga kuri uriya mubumbe.

Nk’uko bitangazwa na AFP, NASA na Microsoft byakoze uyu mushinga kuko byagaragaye ko za mudasobwa zonyine zidahagije mu gukusanya amakuru akenewe mu bushakashatsi bukorwa ku mubumbe wa Mars. Mu bikorwa bitegerejwemo inkunga, harimo kubara imisozi, ibirunga, ndetse no gukora amakarita y’ubumenyi bw’uriya mubumbe.

Tubamenyeshe ko uru rubuga rwashyizweho amafoto menshi cyane y’umubumbe wa Mars, harimo n’amafoto amwe n’amwe atari yarigeze ashyirwa ahagaragara kugeza ubu.
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article