Tumenye inyamanswa Galago

Publié le par OLIVIER


Ubu bwoko bw’udukoko bukunze kuboneka mu bihugu byo munsi ya Sahara, cyane mu bice bya Cap. Bukaba bukunda kuba mu mashyamba no mu misozi ifite ubutumburuke bwa m 2000, bukunze kuba kandi ahantu haba ubwoko bw’ibiti bwitwa iminyinya.

Ako kanyamanswa ni akanyamabere gapima cm 15 z’uburebure, kakagira n’umurizo wa cm 20, gakunda gusimbagurika mu biti ariko niyo kagendagenda hasi kagenda gasimbagurika nko muri m 2 z’ubujyejuru.

Gatunzwe n’udusimba duto n’imbuto, indabo n’utwatsi tugitoha. Mu gihe cy’izuba gatungwa n’udukoko two mu migina nk’imiswa, intozi, ibimonyo. Gafite ubuhanga bwo kugenda kegura amabuye kakarya udusimba tuba turi munsi yayo. Ni akanyamanswa kagendagenda kakanahiga n’ijoro (nocturne).

Ku manywa kaba kihishe mu myobo y’ibiti cyangwa mu byari byako, gakunda gusasamo amashami y’imikindo n’amababi y’ibiti. Ntigakunze kugira icyari ngo kuko nta mwobo kizera ko kazawugiriramo amahoro. Iyo utu tunyamanswa tubonye nk’umwobo munsi y’igiti kinini cyane (baobab), ngo twitekeramo ari nka 20 two mu muryango umwe. Ntitujva mu cyari iyo hakonje cyangwa imvura iri kugwa. Aho utwo dukoko tuba uhasanga utundi dukoko two mu bwoko bumwe natwo, cyane hariya mu bice bya Afrika bishyuha (tropical).

Zibwegeka iminsi 120 kugera kuri 146, zikabwagura umwana 1 cyangwa 2. Akana katwo kavukana garama 5 z’uburemere na cm 6 z’uburebure n’umurizo ufite uburebure twavuze haruguru.

Nyina iheka akana kayo ku nda cyangwa ku mugongo mu gihe cy’ibyumweru 6, ku mezi abiri utwana tuba tuzi kwirwanaho, naho ku mwaka tuba ari dukuru. Utwo tunyamanswa dushobora kubaho imyaka 12, turamutse tudahuye n’abanzi batwo ari bo inzoka, ibisiga binini, inkongi y’umuriro
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article