Ntiyapfuye nyamara yari agamije kwiyahura

Publié le par OLIVIER

Ku wa 17/04/2011, umwana w’umukobwa w’imyaka 16 y’amavuko ubwo yatemberanaga n'umuryango we ku kiraro cya Golden Gate, yari afite umugambi wo kwiyahura, nyamara ari natwe ubizi mu bo bari kumwe. Ibi bikaba byarabereye mu mugi wa San Francisco uherereye muri Leta ya Californiya muri Leta zunze Ubumwe za Amerika.

Amakuru dukesha urubuga rwa 7 sur 7 atubwira neza ko uyu mwana w’umukobwa w’imyaka 16 yabanje guha murumuna we urwandiko mbere y’uko yiyahura. Kugeza ubu habaka hatari hatangazwa icyari cyanditse muri urwo rwandiko.

Uyu mwana yari agiye kwiyahurira ahantu hareshya na metero 67 z’uburebure nubwo bitamuhiriye agakizwa n’undi mugiraneza wari hafi aho . Kubw’amahirwe yahise ajyanwa kwa muganga ariko acyumva kuburyo hakekwa ko bidakomeye cyane.

Agihanuka kuri iryo teme yabanje kumara iminota igera kuri makumyabiri mu mazi yabaye urubura mbere y’uko uwo mugiraneza abasha kumuvana muri ayo mazi. Yashoboraga kandi no kurohama muri ayo mazi bitewe n’ubujyakuzimu bw'ayo (Inyanja ngari ya Pasifika).

Urubuga 7 sur 7 rukomeza rutubwira ko ubwiyahuzi nk’ubu bujya buba cyane, dore ko kuva igihe iki kiraro cyubakiwe (1937) hamaze guhanukaho abantu bageze ku 1400, 98 % muri bo barapfuye naho abandi 2% bo ntibakibasha kugenda.

Mu kwezi kwa gatatu gushize nibwo hari haherutse kuba ibintu nk’ibyo, ubwo umuhungu w’imyaka 17 y’amavuko yahanukaga kuri icyo kiraro, ku bw’amahirwe yaje gukira ntiyagira ikibazo gikomeye cyane, uretse ibikomere kandi nabyo bidakomeye cyane. Hakozwe ubushakashatsi baza kumenya ko uyu musore yahanutse aho yarari kwiyemera ku banyeshuri bagenzi be.

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article