Urwenya : Igitsina cy'Umushinwa cyacunguye babiri bari bagiye kwicwa

Publié le par OLIVIER

1. Umusore yaratekereje asanga n’ubwo amaze imyaka myinshi arangije amashuri nta kazi arabona, ahitamo kwihangira umushinga.

Yarakugendeye ajya ahantu mu cyaro hibera abaturage bamwe babisi. Maze afata ikaramu n’urupapuro yigira busy (arihuzahuza) atangira kwiyandikisha ubusa. Abaturage bakomeje kumwibaza ho dore ko ari n’inshuro ya mbere bari bamubonye mu gace kabo, hanyuma biyemeza kumwegera ngo bamubaze ikimugenza ! Niko kubasubiza ati : “Hari umushinga w’Abashinwa waje mu Rwanda ushaka gufasha abasaza n’abakecuru, none ushaka wese nazane amafaranga ibihumbi bibiri mushire kuri iyi lisiti”.

Abasaza si uguhurura umurongo uba umurongo, bariyandikisha bishyira kera. Umusaza umwe w’inyaryenge yarabirebye, araza abaza wa musore ati : “Ariko se mwana wa ko utatubwiye bagiye kudufasha iki ?” Umusore yasubije ko uwo mushinga ugiye gufata imiryango y’abasaza n’abakecuru ikayiha ingurane, hanyuma bo (abasaza n’abakecuru) ukabakoramo ibiryo by’inkoko. Yakomeje agira ati : “Mumenye kandi ko n’ubwo kwiyandikisha byari bibiri, kwiyandikuza byo ari bitanu.”

2. Impumyi ebyiri zari zigiye kurwana,maze umugenzi wari uri aho arazikiza ziranga.

Imwe yose iti : « Reka muhonde igihe yahereye. » Maze wa mugenzi arazihorera arangije ati : « Ngaho ni murwane ndafana uriya ufite icyuma, maze buri wese ahita akizwa n’amaguru.”

3. Umufaransa, Umunyaportugali n’Umushinwa bafashwe na ba bantu barya abandi (reka tubite ba "Nyamuryabantu"). N’uko umutware w’abo ba Nyamuryabantu arababwira, ati : ”Ibitsina byanyu byose hamwe nizireshya na santimetero mirongo itanu (50cm) ndabareka mwigendere”.

Ni uko bapima Umufaransa basanga igitsina cye gipima santimetero makumyabiri n’eshanu (25cm). Bakurikizaho Umunyaportugali basanga igitsina cye gipima santimetero makumyabiri n’eshatu (23cm).

Hanyuma bapima n’Umushinwa basanga igitsina cye gipima santimetero ebyiri (2cm). Santimetero 50 ziba zirusuye, ubwo rero amasezerano aba arabakijije, bararekurwa, barataha.

Bagenda nta wabashije kuvugisha undi mu nziza, biratinda, Umushinwa ageze aho ati : ” Iyo ataba jyewe, tuba turiwe pe !”. Abandi ntibasubiza. Hashira umwanya, Umushinwa bimwanga mu nda, maze arongera ati : ”Iyo igitsina cyanjye kiba kitafashe umurego (atashyutswe) ubu rwose tuba dutunze ku mishito".

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article