Aca agahigo ko kugira igitsina kirekire

Publié le par OLIVIER

Jonah Falcon afite imyaka 41 y’amavuko kuri ubu aca agahigo mu kugira igitsina kirekire ku Isi, aho igitsina cye gipima sentimetero 24,13 cm igihe kitafashe umurego ariko iyo cyafashe umurego kigeza kuri sentimetero 34,29 cm.

Huffington Post dukesha iyi nkuru ivuga ko abantu benshi bibwira ko kugira igitsina kirekire ari byiza, Falcon we yatangaje ko indeshyo y’igitsina cye imuteza ibibazo byinshi cyane iyo ageze ahantu bagomba kumusaka kugira ngo abantu bahatambuke, we niyo basaka ntibajya bamwizera kubera igitsina cye gihora kigaragara nk’aho hari icyo yahishe.

Ubwo Falcon yari agiye ku kibuga cy’indege Ku wa 9 z’uku kwezi kwa Nyakanga i San Francisco agiye ku rugendo baramusatse cyane kandi ngo umwe mu bamusakaga yakomeje kumubaza niba mu mifuka ye nta kindi kintu atakuyemo ariko we akagaragaza ko ibintu byose yabikuyemo uwamusakaga ntiyemeye ibyo yamubwiye, ahubwo yageretseho kumujyana muri sikaneri (Scaner) kugira ngo icyo cyuma abe aricyo kimwisakira ; Falcon yatangajwe n’uko n’ubwo icyo cyuma nacyo cyagaragaje ko nta kintu afite mu mifuka ye, uwasakaga atigeze ashira amakenga kuri we.

Igitsina cye ngo gikomeje kumutera ibibazo kuko kimutera ipfunwe iyo ari mu bandi bantu, noneho kubera uburyo ngo ari umukinnyi wa filmi iyo bibaye ngombwa ko yiyambura kuri ekara muri filimi bimutera isoni ndetse bikaba byanamutera gukina nabi ku mwanya we aba afite muri filimi.

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article