USA : Yahisemo gusabiriza kugira ngo yongererwe ubunini bw’amabere

Publié le par OLIVIER

Muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika muri Leta ya Ohio, umugore w’imyaka 36 Chrissy Lance, yafashe umwanzuro wo kujya gusabiriza ngo abone amafaranga yo kujyana mu bitaro kugira ngo yongererwe ubunini amabere ye.

Uyu Chrissy ukora muri resitora akiga no muri Kaminuza yo muri iki gihugu, yifuzaga akayabo kagera ku madolari 5,000 kugira ngo akorerwe iki gikorwa cyo kumwongerera amabere ngo kuko yari yarabwiwe ko bituma umuntu yigirira icyizere.

Amakuru atangazwa n’urubuga 7sur7 avuga ko kugira ngo Chrissy abone aya mafaranga yagiye ahantu hahurira abantu benshi muri Leta ya Ohio aherekejwe n’inshuti ye.

Chrissy ubwe yemeza ko yabonye amadolari 46 mu masaha abiri bivuga ko ayo yari akeneye yari buyabone mu masaha 220.

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article