YAMUSOMEYE MU RUHAME

Publié le par MUHIRWA OLIVIER

Umunyarwanda yaritonze aravuga ati Bagabo Barabona yahetse imbwa iramuruma. Ngirango uwo munyarwanda yabivuze yabanje guhura n’utubazo tutoroshye...

Uyu mugabo rero witwa Richard Gere ukina za Film muri America yari yagiye mu gihugu cy’ubuhide kuvuga mu giterane cyo kurwanya icyago cya SIDA cyari cyahabereye akaba yarafatanyije n umukinnyi wa film w’umuhindi kazi witwa Shilpa Shetty mu kubwiriza ububi bwa SIDA muri icyo giterane.

Ikibazo cyaje kuvuka rero nuko uwo Mugabo Richard Gere yaje kugera hagati agasoma uyu muhindi kazi inshuro nyinshi kw itama...

Abantu bo mu buhinde rero ntago babikunze kuko ngo bitajyanye n’umuco wabo... Bamwe bagiye mumuhanda batwika amafoto ya Richard Gere hanyuma umunyamategeko umwe atanga ikirego arega Richard Gere Na Shilpa Shetty ibyo bita mu cyongereza "obscene act".

Nukuvuga ko bakoze ibintu bitari byiza mu maso y’abantu... Richard gere rero arasaba imbabazi yivuye inyuma ati sinashakaga kugira umuntu numwe mbabaza mu buhinde, ahubwo icyo naringamije ni ukumenyesha abantu ububi bwa SIDA.

Mu buhinde rero icyaha nka kiriya gishobora guhanirwa amezi ageze kuri atatu muri 1930...

Publicité
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article