Miss UNR Azabande se ubu ra??

Publié le par MUHIRWA OLIVIER

Miss UNR?

Ibintu ngo bishobora kuba bimeze nabi muri Campus i Butare...

Ngirango abenshi muri twe bamaze iminsi bumva inkuru nyishi kandi zitandukanye zerekeranye na Miss Campus 2006 wa UNR.

Habaye amatora muri Campus i Butare, abantu bahitamo abakobwa batekereza ko bashobora kuba ba Miss nuko haza Jury irimo abantu benshi bazi ibyo bakora bahitamo abakobwa 3 mu bakobwa 10 bari batowe.

Niho rero twamenyeye aba candidate ba Miss campus UNR batatu aribo:

- Carine
- Paula
- Sconia

Hagati aho rero ikibazo cyaje kuvuka nuko ngo nyuma yuko abashinzwe organization bamaze kubara amanota bajyiye kubwira abatowe yuko aribo bagiye kuba ba Miss Campus 2006...

Abo bakobwa rero batowe bahise batera aba organizateur utwatsi bavuga ko ibyo bya Miss Campus atari ibyabo kandi ko ari uguta umwanya wabo...

Murumva ko harimo akabazo...

Ubwo rero abari bateguye iryo rushanwa biyemeje ko uko byagenda kose irushanwa rigomba kubaho... Nibwo bahise basubira inyuma bashaka abakobwa bari tayari kuba Miss hanyuma ibintu bicamo muri ubwo buryo...

Ariko kandi, ngo kubera yuko iri rushanwa ari irya Miss Campus 2006 bivuze yuko abana b’abakobwa bari muri EPLM badashobora kuryinjiramo kuko batari bari i Butare mu mwaka w’2006... none ngo muri bariya ba candidate kuri Miss Campus harimo abakobwa babiri biga muri EPLM...

Sinzi rero niba twabyita uburangare bwa organisation, cyangwa ubw’abanyeshuri biga i Butare ariko ngo abantu benshi baranenga bariya bakobwa b’aba candidate...

Nimureke dutegereze turebe amaherezo. Natwe team yacu tuzaterateranya cash maze tumanuke tujye kubirebera hafi ubwo tuzababwira uko byagenze...

Turabamenyesha yuko aya makuru nta "source credible" afite ni ibihuha twagiye dukurura hepfo na ruguru.

Publicité
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
A
we jyushyiraho amakuru agezweho kdi uzashyirehomy pic
Répondre