EMINEM NGO AZABIVUGA BYOSE
Friday 22 June 2007
Eminem ngo yiyemeje kubivuga byose...
Uyu musore yavuze yuko album ye izakurkira azavuga ibye na Mariah Carey, ngo ibyabaye hagati yabo byose azabishyira ahagaragara.
Nta munsi numwe Mariah yigeze yemera yuko hari ikintu cyaba cyarabaye hagati ye na Eminem ariko tipe we arabyemeza ijana kw’ijana kandi ngo ikimutera umujinya nuko demu akomeza guhakana...
Eminem aravuga yuko indirimbo imwe idahagije, kugira ngo avuge ibimuri ku mutima, ati nzakora indirimbo nyinshi kuburyo ibyacu bizamenyekana neza cyane.
Mariah rero we akimara kumva iyi nkuru ngo ashobora kuba yaragize ubwoba agashaka guhagarikisha iyo albuma ya Eminem ariko ntibyashoboka... Nyuma yaho yaje kuvuga yuko atekereza ko Eminem ashobora kuba afite utuntu tumwe na tumwe abura mu mutwe we, kuko ngo ntiyumva icyo amushakaho...
Nta tariki yari yamenyekana ariko iyo album itegerejwe na benshi...