EAST-C

EAST-C
Iyi Groupe igizwe n’abahanzi batatu aribo Coco (Bmc), Babu-G, Kabiri-G. Aba basore babarizwa mu Ntara y’Iburasirazuba, mu Mujyi wa Kibungo. Twarabegereye tubabajije ku bijyanye n’umuziki wabo batubwira ko umuziki bawukunda kandi ko bifuza ko umuziki wabo watera imbere, ubu bakaba bamaze gukora ite indirimbo enye ,eshatu zikaba ziri ku mashusho nka money soo, Dance floo, Mwiza ariko bakaba bafite n’izindi bitegura gusohora muminsi ya vuba.Twababajije aho bakorera umuziki ( Prodution) Batubwira ko bakorera mu masitidiyo(Stidio) Akomeye nka One Way, F2k, Aho bagiye bakorerwa naba Producer, nka Dj Baptista, Lick Lick, Dr Jack , bakomeje batubwira ibyo bateganya mu muziki mu bijyanye no kuzamuka ku rwego rw’igihugu ndetse no hanze yacyo, batubwira ko bashaka kubanza bakarangiza amashuri bagaha umwanya music babashe no no gushyira Album ya mbere nyuma yo kwigaragaza muri East Province( iburasirazuba) bakomeza batubwira ko umuziki kuri bo ari nk’ifunguro rya buri munsi ko hari byinshi ubafasha mu buzima bwabo kandi ko bishaka no kuzakorana n’abahanzi bamaze kwigaragaza ko ari ibihanganjye muri muzika baba arabo mu Rwanda cg hanze yaho. Twababajije ku bijyanye n’ibitaramo bamaze gukora badusubiza ko bamaze gukora ibitaramo byinshi mu Burasirazuba ndetse no hanze yaho ariko ingorane bagiye bahura nazo n’ikibazo cya Salle zidahagije , ndetse n’ikibazo cy’amikoro dore ko bakiri abanyeshuri .. Kubyereke abaterankunga (Sponsors) batubwira ko bakora ku mifuka yabo ariko bizera ko bazababona bitewe n’ibikorwa byabo bizeye ko bifite ingufu mu iterambere ry’igihugu. Barangije basaba abumva umuziki Nyarwanda bagomba kuwuha agaciro mbese bakabashyigikira.
Byakusanyijwe na MUHIRWA Olivier