MISS UNATEK KU NSHURO YAMBERE NI LE 18/09/2009
Ihuriro ry'abanyeshuri bo muri kaminuza y’ubuhinzi ikoranabuhanga n’uburezi ya kibungo (unatek)riharanira guteza imbere umuco nyarwanda. Unatek culture promoting group rifaatnyije n’abarimu bo muri iyo kaminuza ryateguye igikorwa cyo guhitamo umukobwa ufite uburanga kurusha abandi muri iyo kaminuza iki gikorwa cyateguwe habanjije kugaragara ko bamwe mu banyeshuri ndetse n'abarimu iyi kaminuza ifite, bafite imikorere ishimishije bityo hakazigwa uburyo bajya babishyira ahagaraga bakabishimirwa n'umuyobozi mukuru wa UNATEK, maze abandi banyeshuri bakareberaho kandi bikarushaho gukundwa bikaba nk'umuco.
Ni muri urwo rwego rero, ihuriro U.C.P.G yihutiye gushyiraho uburyo bwishi bwahuza abanyeshuri harimo nko gutegura ibitaramo birebanye no gutora umunyeshuri urusha abandi uburanga ,igikundiro n’imico iboneye ari we twita MISS UNATEK 2009 (NYAMPINGA 2009), amarushanwa mu mikino kaminuza ifitiye ubushobozi ,ndetse n'ibindi byinshi byatuma umubano w'abanyeshuri ubasha kwiyongera cyane cyane haharanirwa guteza imbere umuco nyarwanda hashingiwe ku buhanga .
Ibyo rero bikazagirira akamaro igihugu munshigano cyihaye yo gutuma umuco nyarwanda utibagirana kuko kizaba gifite abantu bajijutse kandi bazagifasha guharanira guteza imbere umuco nyarwanda bityo tukiyubakira igihugu cyacu
bitatugoye.
IBIZAGENDERWAHO BY’IBANZE:
Uburanga n'igikundiro bihebuje :
Inseko imuranga
Ingendo iboneye
Uburebure buri hejuru cyangwa se bungana na metero 1,60
Ibiro biri munsi cyangwa se bingana na 60
Kuba atarengeje imyaka iri hagati ya 18-25
Imyitwarire muri rusange :
Kuba atiyandarika ;
Kuba yiyubaha ;
Kuba atarigeze abyara ;
Kuba asabana n'abandi ;
Kuba yitabira gahunda za Leta n'iza UNATEK ;
Kuba nta yindi miziro afite iteganywa n'amategeko ya repubulika y'u Rwanda ;
Kuba yemera guhagararira UNATEK aho yamutuma hose.
Ubumenyi :
Kuba atsinda mu ishuri
Kuba azi neza ikinyarwanda n'izindi ndimi
Kuba yabasha kwisobanura no guhagararira abandi mu ruhame
Kuba hari nibura sport imwe akora
Banyampinga bagera ku icumi nibo bazaseruka mukwitabira iryo rushanwa ry’ubwiza. Ibyo birori by’akataraboneka byambere muri kibungo bizaba tariki ya 18/09/2009 guhera i saa kumi z’umugoroba ubwo bizaba byitabiriwe n’abantu b’ingeri zitandukanye harimo n’abahanzi b’ibyamamare bazwi hano mu Rwanda nka Meddy,Tom Close ,Desire,Azizi,MD(ISAE),Norbert(UNATEK),itorero Garukurebe n’abandi benshi batandukanye. Kugirango ibyi byose bizagerweho hari abaterankunga batandukanye bazabigiramo uruhare nka Ameki Color,Deleva Hotel,Center Saint Joseph,Radio Izuba ,Radio Contact FM,Radio Salus, Radio 10,Sotra Tours agence,Computer works(kibungo)n’abandi batandukanye.
Niyitegeka Ally uri ku isonga muri iki gikorwa yadutangarijeko bari babanje kubishyira ku itariki ya 04/09/2009 Kaminuza y’u Rwanda ibabwirako bafite igikorwa gisa nk’icyo babishyira ku itariki ya 18/09/2009, NUR nabo babyimurira kuri iyo tariki bikaba bishobora kuzatuma abantu batabasha gukurikirana ibyo birori byombi kuko bizabera mugihe kimwe.
BYAKUSANIJWE NA MUHIRWA Olivier (0788538075)
