Amazina y'abakandida Miss UNATEK 2009 Kuri uyu wa gatanu le 18
Ibyo birori bizaba bihuje abakobwa icumi batoranyijwe mu bandi bakobwa batari bake biyamamaje muri UNATEK.
Nkuko ALLY umwe mubabitegura yabitangarije umunyamakuru wa www.IGIHE.com, uyu muhango wateguwe hagamijwe guteza imbere umuco mwiza wo kurushanwa ndetse no gufasha umwana w’umukobwa kwitinyuka akitabira ibikorwa biteza imbere igihugu.
Ati "abantu benshi babifata uko bitari, ko ari ukureba ubwiza bw’inyuma ariko siko biri"
Yakomeje atangaza ko hagendewe ku byo andi mashuri makuru nayo yagendeyeho nko kuba umukobwa atinyuka gufasha abandi, kujya mu nzego zifata ibyemezo, ni bimwe mu bigenderwaho ngo uyu miss atorwe.
Iki gikorwa kizatangira saa cyenda z’amanywa, cyatewe inkunga na AMEKI, SULFO, AVEGA Est,DEREVA HOTEL,COMPUTER WORKS na St JOSEPH.
Usibye kandi NYAMPINGA, hazahembwa n’abandi banyeshuri bitwaye neza muri Siporo.
Dore urutonde rw’abo ba nyampinga batoranijwe mu bandi. aba ni bo bitegura guhiganwa kuRI UYUmunsi muri UNATEK :
01. GAHIMBARE Aline
02. IMANISHIMWE Bibiane
03. KAMIKAZI Claudine
04. MUKAZANA Louise
05. N. Theodette
06. NIYIFASHA Aline
07. UWAMAHORO Belise
08. UWAMARIYA Assoumpta
09. UWAMARIYA Mariette
10. UWANYUZE Winny
Aha bari kumwe bose
Twababwira ko iri Shuri rije rikurikira Kaminuza Nkuru y’u Rwanda(UNR), KIST, KHI, SFB, ISAE/BUSOGO, UAAC-MUDENDE, mu gutegura icyo gikorwa cyo gutora NYAMPINGA