Miss UNATEK 2009 YATOWE
Miss UNATEK yatowe kuri uyu wa Gatanu le 18/09/2009
Nyuma y’igihe kirekire hategerejwe uzatorwa mu ba miss icumu bari abakandida bo kuba miss UNATEK miss UNATEK yaraye agaragaye. Uwo ni Uwitwa MUKAZANA MUKAJEMBE Marie Louise niwe watowe nka miss UNATEK 2009.
Ibirori byo Gutora miss UNATEK byabimburiwe no kwerekana abandi ba miss bo muyandi ma University nka miss ISAE,KHI,SFB,ISAE ,na KIM .
Herekanwe kandi n’abandi banyacyubahiro bari bitabiriye ibirori nka Ministre wa Siporo n’Umuco Habineza Joseph wishimiwe cyane n’abitabiriye ibirori,Umuyobozi w’akarere ka Ngoma Niyo twagira Francois,Umuyobozi w’ingabo ,Umuyobozi wa Kaminuza ushinzwe amasomo Prof Laurent Nkusi, Umuyobozi wa Kaminuza ushinzwe Imari n’ibutehetse BANAMWANA Bernard,Abarimu ba Kaminuza ,abanyeshuri n’abandi banyacyubahiro n’imbaga yabantu benshi bari bitabiriye ibyo birori .
Abari bagize Jury bari
- Umurerwa Evelyne (TVR)
- Jean Paul Higiro(NUR bita Papa miss)
- JD Castar
- Akayezu Denyse
- Mugenzi Leon (UNATEK)
Hashimiwe kandi n’abaterankunga batandukanye Nka Surfo Rwanda,Sotra tours,Centre saint Joseph n’abandi benshi.
Umuyobozi w’abanyeshuri ba UNATEK KARASIRA Jean Calude yashimiye abitabiriye ibyo birori ndetse n’abateye inkunga iki gikorwa Kugirango kibashe kugerwaho.
Hatangajwe kandi ibigomba kugenderwaho kugirango umuntu abe nyampinga harimo Uko agaragara,Uko anadi bamubona,Ubwenge,Ingendo y’abeza n’ibindi.
Umuhango nyirizina watangiye ba nyampinga bose uko ari icumi bigaragaza bambaye im yambaro ya Kinyarwanda bongera kwiyerekana bambaye uko bisanzwe buri wese yihitiyemo ibimubera nyuma bose baje kwiyerekana bari kumwe babiri babiri.
Nyuma y’uko kwiyerekana Umuhanzi umaze kumenyekana inaha mu Rwanda Meddy yasusurukije abari aho mu ndirimboze ariko ageze ku ndirimbo amayobera biba amayobera kuri buri wese kuko wabonaga buri wese armo kunyeganyega aho ari.
Meddy amaze kuririrmba habaye kwiyerekana bwa nyuma nyuma haza umwanya w’ibibazo.
Umwanya w’ibibazo wari witezwe n’abantu bari aho kuburyo buri wese wabonaga ashaka kumva ibyo bibazo no kumva uko bisubizwa. Jd Castar niwe wari ku isonga ry’ababazaga ibyo bibazo Nyampinga akabazwa ibibazo biriri yihitiyemo
Uwamahoro Belyse niwe wabanjirije ababazaga ibibazo aho yabajijwe intego ya UNATEK akabanzwa kandi nanone niba abona igihano cy’urupfu cyari ngombwa ko kivaho byose abasha kubisubiza.
UWAMARIYA Assoumpta yabajijwe uuturere tugize u Rwanda anabazwa kandi anabaye minister w’umuco icyo yakora ibyo yabashije kubisubiza ariko uturere tugize u Rwanda ntiyabasha kubisubiza neza.
Uwabaye miss Unatek MUKAZANA MUKAJEMBE Marie Louise nawe yitwaye neza aho yasubije ibibazo byose yabazwaga aho yabajijwe igihe amatora ya Perezida wa Republika azabera akanabazwa abaye miss UNATEK ibintu bitatu yakora byose abasha kubisubiza neza. N’abandi bose uko ari icumi babajijwe ibibazo bagenda babisubiza.
Nyuma y’uwo mwanya wi bibazo hahembwe abayeshuri bitwaye neza kuva UNATEK yatangira hahembwe:
- MANZI Anatole
- MBONIMANA Gamalie
- SINDIKUBWABO Jean Marie Nianney
- RUGAGAZA Jean Nepo
- MUNGARAKARAMA Daniel
- UWAMAHORO Angelique uyu ni nawe wagize amanita menshi kurusha bose 16
- RWIGAMBA Celestin
- UWIZEYE Berthe
- MUKASHYAKA Peace
- BAHIZI
- UWAYEZU Valens
- MUPENDA Patrice
Nyuma yo guhemba abanyeshuri bitwaye neza umuhanzi TOM Close wari witezwe n’imbaga y’abanyeshuri ndetse n’abandi bari baje mubirori niwe wakurikiyeho.
Mundirimboze nka Mbwira yego,Ndagukunda yatuye miss SFB (nabyo biri mubintu byashimishije abantu besnshi banibaza niba yaba ari inshutiye), na Sibeza bublic yishimye cyane maze barahaguruka barabyina.
Nyuma ya Tom Close haba umuhango wo kwerekana impano Imana yabahaye kuri ba Nyampinga bose uko ari icumi. Marie Louise wabaye miss UNATEK 2009 Niwe wake ibintu byatunguye anatu ubwo yerekanagako rwose kuvura abishoboye byashimishije abantu nabyo. Abandi nabo bagiye berekana impano zitandukanye nko ku byina ,gucunda ,guranga no kwakira abashyitsi.
Nyuma yo kwerekana impano Umuyobozi wa Kaminuza ushinzwe amasomo Prof Laurent NKUSI yafashe ijambo ashim ira abitabiriye ibyo birori anagaragaza ibyishimo anashimira n’abigomwe bakaza kubatera inkunga yashimiye byimazeyo bya Nyampinga bose uko ari icumi bitabiriye icyo gikorwa.
Ijambo nyamukuru ryavuzwe na Ministri wa siporo n’umuco Habineza Joseph nawe washimishije abari aho mu ijambo yahavugiye ashimira banyampinga anababwirako yabonye ko ari banyampinga beza kandi bazi n’ubwenge yabwiye kandi ababazaga ibibazo ko bazajya babaza ibibazo byoroheye buri wese nko kubaza amafaranga Bralirwa itanga mu misoro ko bitapfa kumenywa na buri wese yanashishikarije kandi ababazwa ibibazo ko bazajya basubiza mururimi bumva neza aho gusubiza mururimi batumva.yanashishikarije kandi abari aho kwita kururrimi rw’icyongereza bakakiga bashyizeho umwete.
Ku isaha ya saa 9h02 pm nibwo Abagize Jury batangaje ibyavuye mu irushanwa ryo gutora miss Umuyobozi wa Karere ka Ngoma Niyotwagira Francois yahereje indabo ba nyampinga bose uko ari icumi nyuma ku isaa 9h07 mp Igisonga cya kabiri cya miss kiratangaza ari Theodette Nyirasabwa, ku isaa 9h09 nibwo hatangajwe igisonga cya mbere cya miss ariwe UWANYUZE Winfrirde ku isaha ya 9h11PM nibwo ijambo nyamukuru ryari ritegerejwe igihe kirekire ryo gutangaza miss UNATEK ryavuzwe hatorwa numero ya 4 ariwe MUKAZANA MUKAJEMBE Marie Louise ndetse akaba ari nawe abantu bose bahaga amahirwe Yambitse ikamba na Ministre Joseph Habineza.
Mubihembo byatanzwe miss UNATEK Yahembwe kuzarihirwa Umwaka wowe na Kaminuza ahembwa na surfo kuzamuha ibikoresho bizamufasha kungera ubwiza na Sulfo umwaka wose.
Igisonga cya mbere Yahembwe kuzarihirwa ibihembwe bibiri na Kaminuza ahembwa na surfo kuzamuha ibikoresho bizamufasha kungera ubwiza na Sulfo umwaka wose.
Igisonga cya Kabiri Yahembwe kuzarihirwaigihembwe kimwe na Kaminuza ahembwa na surfo kuzamuha ibikoresho bizamufasha kungera ubwiza na Sulfo umwaka wose.
Ibyatunguranye muri ibi birori ni uko kuva byategura kuri website ya UNATEK ntakintu kigeze kigaragaraho kubijyanye na miss kuko wasangagaho amakuru yo mukwezi kwa Karindwi 2009 ikindi ni ukuntu ibi birori byitabiriwe bidasanzwe ndetse abantu benshi bemezaga ko ibi birori biri mu byitabiriwe cyane n’abatuye Kibungo.
Nyuma y’ibirori kuri salle y’akarere kangoma ibirori byakomereje muri UNATEK aho hari hateganyijwe umuziki kugeza mugitondo
REBA AMAFOTO link
Byakusanmyijwe na MUHIRWA OLIVIER (0788538075) Igihe