Mbese nshobora kwandurira sida mu gusomana ?

Publié le par OLIVIER

Amacanshwe ntiyanduriramo Sida nk'uko tubizi kugeza ubu, ariko agakoko ka Sida kasanzwe mu macanshwe y'abantu barwaye Sida.Ntibyoroshye ko wakandurira Sida mu gusomana nubwo bishoboka ko hari abantu bashobora kuba baranduriye Sida mu gusomana.Kuko iyo abantu bafite udusebe mu kanwa bashobora kwanduzanya.Jya wirinda rero mu gihe uzi ko hari udusebe ufite.Ugomba kwitondera ibyo ukora ukamenya n'uwo mubikorana,kuba mukundana ntibivuga ko mudashobora kwanduzanya.Igitsina kiraryoha,niyo mpamvu rero kitari gikwiriye guhubukirwa nk'uko benshi dukunze kubikora.Hari ibintu bine bikomoka mu mubiri wakanduriramo Sida-amaraso-amasohoro-amazi yo mu gitsina-amashereka.

Publicité
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article