Umuhanzi DJ Bima nawe araje!

Publié le par OLIVIER

              

UMUHANZI DJ BIMA

 

Umuhanzi DJ Bima ni umuhanzi uba mu muyi wa Kibungo akarere ka Ngoma Intara y’Iburasirazuba. Twaramwegereye tumubaza iby’ubuhazni bwe atangira atubwira ko

DJ BIMA ari izina rya gihanzi ubundi amazina ye yiswe n’ababyeyi akaba ari MUSONI Alain Bernad.

♫Yadutangarije kandi ko  izina rye rya gihanzi ritangirwa na DJ kubera ko kuva mu mwaka w’1997 yatangiye kujya akora umurimo waba DJ (ACURANGA N’INDIRIMBO Z’ABANDI BAHANZI)mu ma boite de nuit,mu makwe no mubindi birori ati aho niho Abajama bahise bamuhimba ako kazina ka DJ.                    

Yakomeje ambwira ko ako kazi katumye akunda umuziki birenze,bituma ahitamo no kugerageza gukora indirimbo ze ku giti cye .Nubwo ngo byari ingorabahizi bitewe n’ikibazo cy’amikoro. Mundirimbo amaze gukora  ni ebyiriyaririrmbye kugiti cye  n’indi imwe yakoranye na Groupe yitwa TRUE FRIENDS Bakaba ari nabo bayikoze muri Studio yabo.Hanyuma izo zindi ze 2 imwe yitwa ‘NDAKURAZE MWANA’Ati Audio yayo yakozwe na BZB muri TFP,ikaba ifite na clip video yayo,hanyuma iya 2 yo yitwa ‘IMVANO’yo yakozwe na Dr Jacques muri F2K.

Mubajije ingamba afite kugeza ubu yansubije ko umuziki umutembera mamaraso azawukora uko Uwiteka azamufasha kose kugeza gupfa kwe,kuko yumva uzamuzamura ukamugeza kurwego rushimishije.Nanamubajije Style akoresha mu muziki we,yihuse cyane yahise ambwira ko HIP HOP ari ibintu bye,ati hato na hato ashobora kwisanga ati ariko gake cyane gashoboka.Akomeza avuga ko nubwo yisanze muri iyo njyana ya HIP HOP kuva kera yakundaga umuhanzi 2PAC nawe wakoreshaga iyo style.

Mubajije ibyo akunda kurya yansubije ko kubera gusangira ubugari n’abajama byatumye abukunda kurusha ibindi biporezo.

Mubajije kubijyanye n’imyambaro akunda kwambara atiumwenda wose nambaye nkumva utanjena ndawukunda bikaba akarusho iyo bambwiye ko merewe.

♫Ikindi yavuze ko nubwo urugendo rukiri rurerurewe na bagenzi be bafite gahunda yo kuzamura umuziki nyarwanda mu Ntara y’iburasirazuba,mu Rwanda,ndetse no mu karere cyane cyane mubihugu by’ibiyaga bigari,byaba byiza tukawambutsa no mubihugu bya kure.Ati kdi birashoboka kubera Imana.

 

BYAKUSANIJWE NA MUHIRWA Olivier

Publicité
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article