Ikoranabuhanga mu itumanaho (ICT)

Publié le par OLIVIER

Ikoranabuhanga mu itumanaho (ICT) rituma abantu babasha gutanga, kubona no guhanahana amakuru menshi bitewe n’ibyo bagamije. Kubera ikwirakwiza ry’koranabuhanga mu itumanaho twavuga nka World Wide Web, E-mail, telefoni, imiyoboro y’itumanaho, satellite biratuma isi itera imbere by’intangarugero.

Uburyo abantu bahana amakuru, bakora ibikorwa bitandukanye, bahangana n’amasoko, bagashyiraho gahunda z’amajyambere, byose bijyana n’urwego bagezeho mu ikoranabuhanga mu itumanaho.

Muri iki gihe cy’ikusanyabukungu, ikoranabuhanga ni ingenzi kandi rikaba n’ikibazo abantu bahura na cyo mu ihanamakuru. N’ubwo hari ibice bitandukanye by’isi ikoranabuhanga mu itumanaho ritarageramo, ibihugu bimwe nk’u Rwanda, biri gutera imbere kubera gahunda na politiki ya guverinoma mu by’ikoranabuhanga mu itumanaho.

Ikoranabuhanga mu itumanaho (ICT) riratuma ubukungu bw’igihugu cyacu budashingira ku nganda ahubwo kikajya mu bihugu bifite ubukungu bushingiye ku bumenyi n’ikoranabuhanga. Ibi bikaba biterwa no kuba Guverinoma, Leta n’abikorera ku giti cyabo bose bariyemeje gushyira ingufu mu ikoranabuhanga mu itumanaho (ICT)

Iyinjizwa n’ikoreshwa rya ICT mu ngeri zitandukanye z’ubukungu bw’igihugu bizatuma u Rwanda rubasha guhangana n’ibibazo bitandukanye by’iterambere ari byo:
  Guteza imbere uburezi n’ubuvuzi
  Guteza imbere imiyoborere myiza
  Gushyiraho ubukungu bushobora guhanga imirimo bugatuma abaturage bihaza mu biribwa.
  Kongera ubushobozi bw’u Rwanda bwo guhangana n’isoko mpuzamahanga
  Gushyiraho iterambere rishingiye ku mishinga yo kurwanya ubukene kandi iyo mishinga ikagaragaza ko itanga umusaruro ku rwego mpuzamahanga.

Itegeko No 44/2001 ryo kuwa 30 Ugushyingo 2001 rijyanye n’itumanaho ryatangije ukwishyira ukizana mu rwego rw’itumanaho mu Rwanda. Mbere, kugira ngo umuntu atangize imirimo y’itumanaho, yabanzaga kwaka uburenganzira mu kigo kibishinzwe.

Guverinoma yemera ko gupiganwa mu bucuruzi no kwegurira abikorera ibijyanye n’itumanaho ari ingenzi kandi bizatuma urwego rw’itumanaho rurushaho gutanga umusaruro. Ni yo mpamvu kwishyira ukizana k’urwego rw’itumanaho byihutishijwe.

 

Publicité
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article