| Mu Rwanda hamaze igihe hasakuza ijambo virusi. Si mu Rwanda honyine, n’ahandi ni uko. Ibi noneho bikaba bimaze kuba nk'umuco, umuntu aba akigura imashini (Computer), ejo ati “virusi zimereye nabi”. Mbere yo kubabwira uburyo wakura virusi muri mudasobwa yawe, dore uburyo mwayirinda. Iyo umuntu avuze kwirinda virusi, abenshi bahita bumva antivirus (porogaramu zishinzwe kurwanya no kurinda mudasobwa virusi), abenshi bakunze gushyira antivirus muri mudasobwa zabo ubundi bagaterera agati mu ryinyo ngo ikibazo cyarakemutse, ngo bafite antivirus ikomeye. Yego rimwe na rimwe uba wabonye porogaramu nziza yo kugukingira kuko hari abandi baba bayikurangiye babimenyereye, ariko igihe cyose utarakora icyo bita (update cyangwa mise a jour), uba wipfunyikiye amazi. Uti “ese ko ibyo bisaba umurongo wa interineti, abadashobora kuyibona byagenda bite?” Oya, hari porogaramu z'ubuntu, ushobora kujya kuri interineti ku ma websites yabo ugakuraho izo mise a jours ukaza kuzishyiriramo iwawe ubundi bikaba biratunganye. Ubundi mise à jour ni Database cyangwa base de donnée y'uburyo amavirusi yigize ishyano muri iyo minsi y'itwara kugira ngo yanduze mudasobwa, icyo gihe rero iyo izo porogaramu twavuze hejuru ziyafite, ntabwo abona aho amenera. Ikindi ugomba gukora, nta na rimwe uba ugomba gushyira antivirus muri mudasobwa yawe, yamaze gufatwa na virus kugira ngo, ngo ize kuyikuramo, kuko akenshi antivirus ziba zishaka uduporogaramu twa Operating system dushinzwe gutuma mudasobwa yaka neza, icyo gihe rero ni mu rwego rwo kugira ngo izo antivirus zizajye zakana na mudasobwa yawe, iyo zimaze kutwanduza; antivirus igiye mu mashini ikeka ko ari virusi natwo igasiba. Iyo wongeye kuyicana rero, murabyumva namwe ntiyaka, ari nacyo kibazo abantu muri ino minsi bahura nacyo. Dore ahubwo icyo wakagombye gukora: 1. Banza ukureho ibintu byawe ukenera kugira ngo habaye ikibazo utazabibura (backup). 2. Ushobora gukora « system restore » aha ni kubakoresha windows uhereye kuri Xp gusubiza hejuri kuko ubundi ari na zo zikunze kugira iki kibazo. Uko bayikora (kanda kuri START>ALL PROGRAMS>ACCESSORIES>SYSTEM TOOLS>SYSTEM RESTORE), ubundi uhitemo itariki wumva waherukaga kubona mudasobwa yawe ikora neza. Tegereza wihanganye kuko bishobora gutinda, urebe niba birangiye iri bukubwire ngo Successful system restore, nibitemera gerageza ubundi buryo. 3. Ushobora gukanda START>RUN>hano ukandikamo MSCONFIG>Startup; aha haba uduporogaramu twakana na mudasobwa, ukareba udushobora kuba dufite amazina adasobanutse urugero: iiiii, cyangwa so7, ibintu nk’ibyo ukitegereza ahanditse “command” ukareba ko ziri aha bugenewe, iyo akenshi ubona gakemangwa ushobora kuba ugahagaritse. Ushobora gusiba aho kari ukurikije inzira ri kuri commanda iruhande rwako, urugero: C:/adobe9, ubwo ukanda kuri my computer>C urareba niba katari hafi aho ubundi ukagasiba ukandiye icyarimwe shift na Delete hanyuma yes. 4. Ushobora no kugasiba rimwe na rimwe muri register ya windows uhereye kuri path cyangwa inzira iri ahanditse locaton, kujya muri register ya windows ukanda START>RUN> ukandikamo regedit. Icyitonderwa: Hano ugomba kwitonda nta gusiba icyo ubonye cyose, urabanza ukaba ubizi cyangwa se, ushobora kwandika kaga porogaramu muri google, rimwe na rimwe iyo ari virusi ushobora kubona uburyo wayikuramo. Ikindi ni uko hari igihe usanga system restore idakora, msconfig, regedit ndetse na taskmanager, aha uba ufite ikibazo rero, ushatse wareba uburyo ukura ibyo ukeneye kuri mudasobwa ubundi ukongera ukayitangiza bushya (format) cyangwa ugashaka bumwe mu buporogaramu bushobora kubufasha kongera gutunga izo serivisi urugero ni nka autorun eater. |