NYUMA YO GUPFA, MICHAEL JACKSON AKOMEJE KWESA IMIHIGO

Publié le par OLIVIER


Mbere y’ukwezi kose ko film “This Is It” izaba igaragaza iminsi ya nyuma ya Michael Jackson muri repetitions za concert yagombaga gutanga I London, yarangije kwesa umuhigo, ubwo Tickets zose zateganijwe zashize kw’isi hose mu gihe kitanarenze umunsi.


Nk’uko ibinyamakuru byo hanze bibivuga nka za Washington post ngo abafana baba baratonze imirongo, banarara hanze iminsi igera kuri 3 bategerereje ko amatickets atangira kugurishwa.


Iyi film ihita ikura ku mwanya wa mbere films za “Harry Potter na Lord of The Rings” ni zo films zari zifite agahigo ko gukora ibintu nk’ibi nubwo zitagurishije tickets nyinshi nk’izo THIS IS IT igurishije.

Si ibyo gusa kuko Michael Jackson yari yaranakoze indirimbo yari kumvisha abafana muri ariya ma concerts na yo yise “THIS IS IT” ikaba igomba gusohoka mbere y’iminsi ibiri y’uko film nyayo isohoka mu rwego rwo kuyitegura kuri 26/10, hanyuma film ize kuri 28/10. Uhagarariye Sony yagize ati “Turi kubona rapport ziva kw’isi hose, nta film n’imwe yari yarigeze igurwa bigeze aha mbere y’uko isohoka, ahantu henshi huzuye ku munsi wa mbere”.

Ntabwo ari ibyo gusa kuri Michael uyu munsi, kuko mushiki we La Toya yemeza ko aherutse kubona ubutumwa bwa musaza we! Yabwiye itangazamakuru mu bwongereza ati “Nagiye mbona ubutumwa bwa Michael nyuma y’urupfu rwe, byabereye iwanjye, numva umuntu ndabaza nti Michael ni wowe hanyuma mbona urumuri ubundi ndarubura!” ati kandi “ndababwiza ukuri kose hari n’igihe numva parfum ye”.
Byaba ari byo se cyangwa ni uko yatakaje umuvandimwe yakundaga?

 

Publicité
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article