Radio IZUBA yabonye abayobozi bashya
Radio Izuba ni radio y’abaturage yigenga ikorera mu ntara y’iburasirazuba mu karere ka ngoma.
Murwego rwo kuvugurura imikorere yabonye abayobozi bashya aribo:
· Mr. Erick KAYIHURA umuyobozi mukuru wa radio(Director) wasimbuye muzehe Amabilisi SIBOMANA wagiye mukiruhuko cy’izabukuru
· Umunyamabangwa nshingwabikorwa wa ADECCO Mr. Jean Claude Hashakineza uru rwego ni rusha rwaje guhuza I bikorwa bya radio na ADECCO tubibutseko ADECCO ari association yashinze radio Izuba
Nkuko twabitangarijwe na Bwana Titie MBANGUKIRA Redacteur en chef kuri radio Izuba ngo hari indi myanya mishya y’ubuyobozi yashizweho ariyo umwanya w’umucungamutungo na caissier iyo myanya ikaba atari iriho byarakorwaga n’umwe mubanyamakuru.
Ibyo abanyamakuru bishimira ni uko umuyobozi mushya Mr Eric KAYIHURA afite uburambe mu mwuga w’itangazamakuru bikaba bizabafasha kubera inama no gukorera hamwe.
Radio Izuba ifite abanyamakuru arimo abahoraho,abakorera bushake ndetse n’imboni za Radio Izuba.
Radio izuba yumvikana mu Ntara Y’Iburasirazuba,Amajyaruguru ndetse no muduce tumwe na tumwe two mu mujyi wa Kigali ndetse n’iburengerazuba.yu mvikana kandi no mubihugu bya Tanzaniya Uburundi ndetse na Uganda.
Radio izuba kandi irateganya kuzaba yumvikana mu minsi yavuba no mutundi duce tw’u Rwanda.
Murwego rw’imikoranire n’abaturage no kubegera guhera le 01/10/2009 Radio izuba ntigifunga kumasaha ya kumanywa. Ifungura saa kumi n’ebyiri za mugitondo igafunga saa tanu z’ijoro. Ariko mu minsi yavuba izaba ikora amasaha 24/24. Haraharanirwa kandiko abanyamakuru bakongererwa ubumenye doreko banabitangiye.
Byakusanyijwe na MUHIRWA Olivier uri KIBUNGO-NGOMA