Miss UNATEK MUGUTEZA IMBERE UBUREZI

Publié le par OLIVIER


Nyuma y’ukwezi kumwe gusa amaze gutorerwa kuba miss UNATEK Mukazana Marie Louise Miss unatek 2009 yatangiye igikorwa cyo gufasha.

Ni muri urwo rwego kuri uyu wagatanu le 16/10/2009 saa 16h30’ abifashijwemo na kaminuza ya Kibungo hateguwe igitaramo cyo gushaka amafaranga yo kubaka ibyumba by’amashuri abana bazatangira umwaka utaha w’2010 bazigiramo mu mwaka wa mbere w’icyiciro rusange muri gahunda ya “Nine years basic Education”

Muri icyo gitaramo kibera muri sale polyvalente y’akarere ka Ngoma haraba hari abahanzi banzwi kandi bakunzwe cyane:

 

Meddy

Tom Close

LIZA

The Ben

 

Haraza kandi kwerekanwa n’ibindi birori bitandukanye, amafaranga azava muri icyo gikorwa akazashyikirizwa akarere ka Ngoma nako kagashaka ikigo kayafashisha kugirango ibyu byumba by’amashuri bibashe kubakwa.

Mukiganiro www.igihe.com yagiranye na miss UNATEK yatangajeko yahisemo iki gikorwa kubwerako aricyo yabonaga cyihutirwa ariko ko hari n’ibindi bikorwa ateganya birimo gufasha abatishoboye no gukangurira urubyiruko kwikura mubukene ndetse no kurwanya icyorezo cya SIDA.

Publicité
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article