Umuntu wa mbere ubyibushye ku isi
Umuntu wa mbere ubyibushye ku isi ni Umwongereza apima ibiro 445, atuye mu gace bita Ipswich, mu gihugu cy’Ubwongereza.
Yitwa Paul Mason yamenyekanye cyane mu mwaka wa 2002 nyuma y’aho abazimya muriro (pompiers) bashakaga kumukura mu nzu yabagamo nyuma y’aho iyo nzu yari imaze gufatwa n’inkongi y’umuriro, baje gusenya urukuta mu rwego rwo kumukuramo ngo bamujyane kwa muganga. Icyo gihe yapimaga ibiro 350.
Paul ku munsi arya calories 20 000, bivuga ko arya inshuro 8 igaburo umuntu usanzwe arya. Nk’uko zigonet ibivuga ngo Paul mu rwego rwo kugabanya ibiro kugira ngo akomeze abe muzima mu byumweru bitaha bazamubaga. Inzego z’ubuzima zo mu Bwongereza ziribaza uburyo bwiza bazakoresha bajyana Paul kwa muganga adahungabanye.
Ngo uburyo bwiza bazakoresha ni ukumujyana kwa muganga mu ngobyi y’abarwayi (ambulance) yagenewe gutwara abantu bafite umubyibuho ukabije cyangwa bakamujyana muri kajuguguju itwara indembe n’inkomere.