50 CENT YASOHOYE PARFUM NSHYA IGURA AMADOLARI 50 N’AMACENT 50

Publié le par OLIVIER


Umuhanzikazi w’icyamamare Céline Dion yagize ibyago byo gukuramo inda (fausse couche) kuri uyu wa gatatu tariki 11.9.2009, nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru ‘In Touch’ cyo muri U.S.A.

Mu kwezi kwa munani, nibwo Céline Dion yari yatangaje ko atwite, akaba yari yishimiye kuba yari agiye gukurikiza umuhungu we René-Charles w’imyaka 8. Ibi ariko ngo byagaragaraga nk’ibitoroshye, dore ko muri iyi minsi yari afite akazi kenshi ku buryo no ku mafoto ya vuba yagaragaraga nk’unaniwe.


Twabibutsa ko muri 2001, Céline Dion yagombye guterwa intanga z’umugabo we René Angelil kugira ngo asame inda ya René-Charles. Ku nshuro ya kabiri rero, nabwo bakoresheje ku ntanga bari barabitse zasagutse ku za mbere.
Umugabo we akaba yatangarije ‘Journal de Montréal’ ko bibabaje ati « ariko Céline ntimumuzi, ntazacika intege. »

Uku gukuramo inda rero ni ikibazo gikomeye kuri Céline Dion w’imyaka 41, kuko byagabanya amahirwe ye yo kuzongera gushyira uruhinja ku bibero. Ikindi ni uko ari akababaro gakomeye ku bakunzi benshi agifite na n’ubu.

50 CENT YASOHOYE PARFUM NSHYA IGURA AMADOLARI 50 N’AMACENT 50


Umuririmbyi w’igihangange 50 Cent muri iyi minsi ari kumenyekanisha umubavu we witwa ‘Power by 50 Cent’.

Ubundi ibi ni ibintu bisanzwe bikorwa n’abasitari biyizeye ku gukundwa, baba bizeye ko parfum ziriho izina ryabo zizagurwa nta kabuza. Aba ni nka Paris Hilton, Mariah Carey, Victoria, David Beckham n’abandi.

50 Cent rero, nk’umuntu ukunzwe yahisemo kugerageza amahirwe ye. Ibi akaba yarabikoze afatanyije na manager we Chris Lighty. Igiciro cyayo akaba ari amadolari 50 n’amacents 50! Izina niryo giciro!

 

Publicité
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article