BIMWE MU BYAHA CYANGWA IBIKORWA BIBI BIKORERWA KU MURONGO WA INTERINETI.

Publié le par OLIVIER


U Rwanda rumaze gutera imbere mu byerekeye ikoreshwa rya interineti, ni muri urwo rwego runagerageza kongera umuvuduko wayo hakoreshwa ikoranabuhanga rya fibre obtique cyangwa fiber optics, bityo bikazatuma tubasha kubona serivisi zihuta kandi n'ihererekanyamakuru rikarushaho kuba nta makemwa.


Gusa twibuke ko ahari umuntu hanuka irunturuntu, ahantu iyo hahurira abantu benshi haba hashobora no kuboneka ibyaha bitandukanye, bigendeye ku kubangamira abandi, ni muri urwo rwego iyo twumvise INTERNET CRIMES aba ari ibyaha byose byakozwe hifashishijwe umurongo wa interineti cyangwa ibikorwa bikenera imirongo ya interineti.


Ibyaha rero bikorerwa ku mirongo ya interineti cyangwa ikoranabuhanga rya interineti bigiye bitandukanye kandi ni byinshi, ariko dushobora kubabwira bimwe muri ibyo :

-Ubujura cyangwa Fraud : Aha harimo ibyaha byinshi cyane bitandukanye twavuga ubuvura bw’amafaranga, yaba ayo ku ma banki cyangwa habanje kwibwa inimero z’ibanga za credit cards cyangwa cartes de crédit. Hari kwiba inyandiko, ubutumwa cyangwa ibindi bintu byose by’ibanga binyuze mu kwinjira muri za mudasobwa z’abantu, gukoresha nabi inyandiko cyangwa ikindi kintu cyose nta burenganzira ufite n’ibindi.

-Kwangiza iby’abandi : Hano harimo Kwica mudasobwa cyangwa ikoranabuhanga ry’abandi rikoresha mudasobwa n’umurongo wa interineti, kongera, gusiba inyandiko ziri muri za mudasobwa z’abandi.

-Kwica uburenganzira bwa muntu : Hano harimo gutukana, kwerekana urwango ruhambaye, ivanguramoko, ivangurakarere, ivangurabitsina, gushora abana mu busambanyi kugira ngo ugurishe amafoto cyangwa video.

-Icuruzwa ry’ibiyobyabwenge : Abantu bashobora gucuruza ibiyobyabwenge hifashishijwe ikoranabuhanga rikoresha interineti, bashobora kwohererezanya ubutumwa buhishe (Encrypted emails), cyangwa kuganirira kuri interineti mu rwego rwo kudahurira mu mihanda.

-Iterabwoba rikoresheje interineti (Cyber terrorism) : Iri terabwoba rishobora gukoreshwa n’umuntu umwe cyangwa umutwe w’iterabwoba, Ibigo by’ubutasi cyangwa Ibihugu, aha iri terabwoba riba rigendereye gukorerwa umuntu umwe, umuryango, ibigo by’igenga cyangwa ibya Leta ndetse n’ibihugu bityo bakaba bashobora gukanga, gutera ubwoba kwiba inyandiko, kwangiza, n’ibindi bikorwa byinshi ndetse hakaba hashobora no gutegurirwa iterabwoba rikorerwa noneho ku butaka.

 

 

 

 

 

 

 

 

Publicité
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article