UMURIRIMBYI UKOMOKA MU RWANDA CORNEILLE NYUNGURA NGO NTATEGANYA KONGERA GUKANDAGIZA IKIRENGE MU RWAMUBYAYE!
Ibi Corneille yabitangarije Radio BBC mu kiganiro « BBC Network Africa » kuri uyu wa kane tariki 12/11/2009, aho yavuze ko nta gitekerezo cyo kugaruka mu Rwanda afite, ibi ngo akaba abiterwa n'uburyo yahavuye mu 1994 aho umuryango we wose wari umaze guhitanwa na jenoside, akaba ari we wenyine wabashije kurokoka.
Ibi Corneille yabitangaje muri aya magambo :`` umuntu waba yaravuye muri kiriya gihugu mu buryo nkubwanjye niwe ushobora kumva impamvu ntashaka gusubirayo.``
Yakomeje avuga ko umujinya afitiye igihugu cye awugaragariza mu ndirimbo ze.
Ikindi yatangarije BBC ni uko muri Album ye yise "The Birth of Cornelius" yayikoze yiyibutsa ibihe yanyuzemo mu buto bwe harimo n'ibihe bikomeye bya jenoside.
Muri film documentaire yakozwe n'abanyamakuru babiri bo muri Canada ivuga ku mpamvu Corneille yaba adashaka kugaruka mu Rwanda, Iyi yananyuze kuri Televiziyo imwe y'aho muri Canada mu kiganiro cyitwa « Zone Libre Enquete », Corneille yatangaje ko we yumva yaza mu Rwanda ariko ko atizera icyo gihugu.
Ibyo yabivuze muri aya magambo " il ya énormément des gens qui en reviennent et qui me disent que les gens y sont bien, que c'est sécuritaire mais moi j'arrive pas à me défaire de ces images et à ne pas associer le danger à ce pays là ! pas encore.’’
Twabibutsa ko Corneille yavuye mu Rwanda muri 1994 nyuma y'aho ababyeyi be n'abavandimwe be bose bari bamaze guhitanwa na jenoside akerekeza muri gihugu cy'ubudage aho yavuye ajya muri Canada. Aha niho yamenyekaniye cyane muri muzika nyuma y'aho asohoreye album ye ya mbere mu mwaka wa 2003.
Kuri ubu akaba akunzwe cyane mu gihugu cya Canada ndeste no mu bihugu byinshi by'i burayi nk'ubufaransa n'ububiligi, akaba yaranakoranye indirimbo na Craig David, umuhanzi ukomeye cyane mu njyana ya RnB ku rwego mpuzamahanga.
Kuba Corneille yatangaje ko atazagaruka mu rwamubyaye ni akumiro, aka wa mugani ugira uti « Bamwanga mwabo ni umwana w’umunyarwanda