| Ubushakashatsi buheruka gushyirwa ahagaragara ku bumenyi bw’uko abantu ba kera babagaho, bwakozwe n’abagabo babiri José Maria Bermudez da Castro na Eudald Carbonell mu matongo ya Atapuerca mu gihugu cya Espagne bwagaragaje ko abantu ba kera b’i Burayi baryaga bagenzi babo. Amagufa y’umuntu abahanga bita Homo antecessor, akaba umukurambere wa Homo sapiens yavumbuwe mu majyaruguru ya Espagne yagaragaje ibimenyetso by’abantu barya abandi. Nk’uko imvaho Nshya ibivuga, Amagufa 11 y’umuntu yari yaritabye uko ibihe byagiye bigenda, yari avanze n’ay’inyamaswa abo bantu bagiye barya. Ibyo ngo byahise bihamiriza abahanga mu by’imibereho y’umuntu wa kera ko atari uko abo bantu bari batuwemo ibitambo nk’uko babitekerezaga, ahubwo kwari ukurya abantu by'abagaho icyo gihe. Kuri abo bahanga, ibisigazwa by’amagufa 11 byabonywe, basanze ari iby’abana hamwe n’abandi bakiri bato. Baje no kubonamo umugore umwe. Ba Homo antecessor bigabije umuntu Kuri bo bikaba bivuga ko ukurya abantu byagenderaga ku bato bajya ku bakuru. Abo bahanga hari ibindi bavumbuye kuri uko kurya abantu ku bakurambere b’Abanyaburayi. Icya mbere ni uko ba Homo antecessor bataryanaga hagati yabo. Ahubwo baryaga abandi bantu batari mu bwoko bwabo, nyuma yo kubica. Ikindi kintu kigaragara ni uko abo bantu baryaga abandi bantu ari uko byabaye ngombwa, wenda nko mu gihe babuze ibindi byo kurya. |