Perezida Obama akomeje gusoma amabaruwa amutuka!

Publié le par OLIVIER

Barack Obama, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, akomeje gusoma amabaruwa yandikirwa n’abantu batandukanye. Nk’uko yabyivugiye we ubwe ubwo bamusobanuzaga, yatanagaje ko akomeje gusoma amabaruwa yoherezwa muri Maison Blanche ariko ngo agasanga amenshi ari amubwira nabi.

Perezida Obama yatangaje ko buri munsi muri White House (ari nayo akoreramo imirimo yo kuyobora igihugu) hinjira amabaruwa nibura 40.000, yose akaza ari aye. Ikigo cy’Itangazamakuru cy’Abafaransa AFP kikaba gisobanura ko ayo mararuwa abanza gusomwa n’ababishinzwe, naho Obama agahabwamo icumi gusa
agomba kuza gusoma ku mugoroba.

Perezida Obama akaba atangaza ko amenshi muri ayo mabaruwa avuga ko ari ikigoryi. Avuga kandi ko agerwaho n’amabaruwa menshi yanditswe n’abasheshe akanguhe bamusaba kutagira icyo ahindura ku bwisungane mu kwivuza bwa Medicare kugirango adakoma Rutenderi!

N’ubwo bwose abo bantu bakomeje kwandikira Barack
Obama bamutuka ngo ni ikigoryi we yavuze ko baba bamunenga cyangwa se bakamushima, we ngo yishimira kugerwaho n’amabaruwa nk’ayo kuko bimwongerera imbaraga no kumva ko ari igihangange...

Publicité
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article