Yibarutse umwana wuzuye nyuma y’amasaha ane amenye ko atwite !!

Publié le par OLIVIER

Ibi byabereye i Devon mu Bwongereza aho umutegarugori ukiri muto yibarutse umwana wuzuye nyuma y’amasaha ane gusa abaganga bemeje ko atwite !

Belinda Waite w’imyaka 21 yahoraga yinubira ububabare bwo mu nda yaramaranye igihe kigera kumezi icyenda; abaganga nabo ngo bari baramubwiye ko ari indwara yo mu nda igira ububabare nk’ubw'igifu !

Ariko mu by’ukuri yari atwite! Nk'uko abyitangariza ubwe, ati "Numvaga bimeze nkaho hari ikintu kinyeganyega munda muri aya mezi ashize ntabwo natekerezaga ko naba ntwite! yewe ndetse n’abaganga ntabyo bigeze bitaho kurora!"

Nk'uko urubuga rwa Interineti Zigonet dukesha iyi nkuru rubitangaza, ngo ku itariki ya 6 y’ukwezi gushize nibwo yasubiye kwa muganga agiye kwivuza bwa bubabare bwo mu nda, ni uko noneho abaganga bajya babona ko atwite, ariko bemeza ko inda ye ifite amezi atatu! Nuko yifatira urugendo asubira iwe mu rugo. Nyuma y’amasaha ane gusa avuye aho kwa muganga, yahise yibaruka umwana wuzuye !!!

Mu by’ukuri, uwo mutegarugori yari atwite inda y’amezi icyenda nk’ibisanzwe,ahubwo habayeho ubufatanye mu kwibeshya hagati ye n’abaganga !!!

Nanjye nti : Ariko azajye no kwivuza indwara yo kwibagirwa ! Kuko ntibisanzwe ko umuntu yakwibagirwa kugera n'aho yibagirwa ibihe byiza yagize bikanamuviramo no kungura umuryango!

Publicité
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article