Amakariso abiri y’Umwamikazi Elizabeth II w’u Bwongereza muri cyamunara
Ni amakariso ibitangazamakuru bikomeje kwemeza ko ariyo ya mbere adashamaje na mba mu zimaze kujya ahagaragara kugeza ubu ku rwego rw’isi. Izi kariso zidodeyeho ahagana hasi akenda ko mu bwoko bw’imisegetera, zizagurishirizwa muri cyamunara y'imwe mu mitungo y’umugabo wari uzibitseho kuva mu myaka 40 ishize, zombi zikaba ari iz’Umwamikazi Elizabeth wa II w’u Bwongereza.
Izo mayo uko ari ebyiri zaguye mu maboko y’umugabo w’i Miami muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika wahoze ari icyamamare witwa Joseph de Bicske Dobronyi, uyu akaba yarazihawe n’inshuti ye yari yazikuye mu ndege yatwaye Umwamikazi Elizabeth ubwo yajyaga muri Chili mu mwaka w’1968.
Nyuma yo kwitaba Imana kwa Dobronyi kwabaye muri Kamena uyu mwaka, biteganyijwe ko imwe mu mitungo ye iri i Miami izatezwa cyamunura, muri yo hakaba harimo n’aya makariso y’ibwami. Biteganyijwe ko azagurishwa amadolari y’Amerika 9000 (miliyoni zikabakaba 5 z’Amafaranga y’u Rwanda).