Côte d'Ivoire: Inzego z’umutekano zirasabwa kurinda umutekano w’abaturage
Amnesty International irasaba abashinzwe umutekano muri Côte d'Ivoire ko bakora ibikorwa byo kurinda aba sivile, kuko kugeza ubu abantu bagera kuri 20 baguye mu midugararo barashwe nyuma y’amatora y’umukuru w’igihugu.
Umwuka utari mwiza wazanwe na politiki ubwo muri Côte d’Ivoire kuva taliki ya 28 Ugushyingo hajyaga ku mugaragaro amajwi y’amatora. Nyuma gato ari Perezida Laurent Gbagbo na mukeba we Alassane Dramane Ouattara bavuze bombi ko batsinze amatora bityo bahita barahirira bombi kuba abakuru b’igihugu, kugeza ubu hari amakimbirane hagati y’abashyigikiye impande zombi.
Salvatore Saguès, umushakashatsi muri Amnesty International muri Afurika y’uburengerazuba, yagize ati “umuryango mpuzamahanga by’umwihariko akanama k’amahoro n’umutekano k’Afurika yunze ubumwe ko bagiye gufata iya mbere mu gukumira amakimbirane muri Côte d’Ivoire".
Yakomeje avuga ko uwigeze kuyobora Afurika y’Epfo, Thabo Mbeki, uri guhuza impande zombi, agomba kohereza ubutumwa busobanutse burimo inama n’icyubahiro ndetse bunubahiriza uburenganzira bwa muntu, ibi ngo byatanga umusanzu mu gukura Côte d’Ivoire mu kaga ndetse no kugira ngo aka agace Cote d’Ivoire irimo karangwe n’umutekano.
Kuwa Gatanu, taliki ya 3 Ukuboza, urukiko rushinzwe kurinda itegeko nshinga muri Côte d’Ivoire rwanze ibyatangajwe na komisiyo y’amatora bivuga ko Alassane Ouattara, umukuru w’ishyaka RDR ko yatsinze Perezida Gbagbo, bityo uru rukiko rwemeza ko Gbagbo ariwe watsinze amatora.
Abashyigikiye Perezida Gbagbo bavuze ko impamvu amajwi yibwe ari uko yatinze kujya ahagaragara, bityo ngo mu majyaruguru y’igihugu amajwi yaranyerejwe.
Kuwa Gatanu ushize, nibwo inzego z’umutekano zafunze imihanda ihuza iki gihugu n’ibihugu bituranye, zinafunga ibitangazamakuru by’amahanga byageraga muri iki gihugu bitewe n’uko ibyavuye mu matora byari byamenyekanye.