Danemark: Kuryoherwa cyane akora imibonano mpuzabitsina byatumaga ahuma
Mu gihe yabaga arimo akora imibonano mpuzabitsina akagera aho aryoherwa cyane, umugabo w’imyaka 66 y’amavuko ukomoka muri Danemark yasangaga amaze iminota myinshi atabona.
Buri uko yakoraga imibonano mpuzabitsina, uyu mugabo yamaraga iminota itari mike atabasha kubona! Uko byagendaga nta kundi uretse kuba nyuma yo kumva uburyohe bikamurenga, uyu mugabo yamaraga akanya ijisho rye ry’ibumoso ritabona na mba. Ibi bikaba byaraje kumutera ikibazo bituma yerekeza kwa muganga.
Abaganga bamaze kwiga kuri iki kibazo, baje kugaragaza ko ubu buhumyi yahuraga nabwo bwaterwaga n’ubwinshi bwa cholesterol. Mu gihe arimo akora imibonano mpuzabitsina, imiyoboro y’amaraso ijya muri iryo jisho yarananukaga ikaba yanamera nk'aho izibye, ku buryo amaraso atageragayo neza.
Aba baganga baje kumugenera umuti kuri iyi ndwara idasanzwe yatumaga ahuma bakaba baramwandikiye vasodilatateur izajya imufasha kudahura n’icyo kibazo.