Amasomo y’abanyeshuri agiye gushyirwa ku majwi n’amashusho

Publié le par OLIVIER

Ikigo gishinzwe iterambere ry’Uburezi muri Amerika cyashyikirije Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda, ibikoresho byo gukora studio izajya itanga inyigisho ku banyeshuri, binyuze mu majwi n’amashusho, kugirango ireme ry’uburezi rizamuke.

Igikorwa cyo gutanga ibyo bikoreshwa gikomoka ku bufatanye buri hagati y’Umuryango wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika uharanira iterambere(USAID) hamwe na Minisiteri y’Uburezi n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe uburezi (REB). Intego y’iyi studio ni uguteza imbere umuco wo gusoma, ubumenyi bw’indimi n’imibare.

Yasin, Umuhuzabikorwa w’uyu mushinga yagize ati : “Twateganije mudasobwa hamwe n’amasomo akenewe kugira ngo abana bige neza”.

Yongeraho ati : “Amasomo tuzashyira ku majwi n’amashusho ntazafasha abanyeshuri gusa, ahubwo azafasha n’abarimu mu kwigisha”.

Nk’uko ikinyamakuru The New Times dukesha iyi nkuru kibivuga, nyuma yo gufata amajwi n’amashusho, ibyo bikoresho bizakwizwa mu Rwanda hose mu bigo by’amashuri kugira ngo bibe imfashanyigisho, kandi bazibanda ku Kinyarwanda Icyongereza n’imibare.

Iyi studio yatangiye gutunganywa kandi mu gihe gito iratangira gufata amajwi n’amashusho, bikazatwara amadolari y’Amerika angana n’ibihumbi 75, nk’uko Evans Norma Umuyobozi ushinzwe tekiniki abivuga.

Minisiteri y’Uburezi itangaza ko mu myaka 5 iri imbere, iyi studio izaba yashyize ahagaragara gahunda y’amasomo n’amashusho, azagaragara mu rurimi rw’Icyongereza n’Ikinyarwanda, yibanda ku byigisha umunyeshuri gusoma no kubara.

Publicité
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article