Internet yatumye abana birirwa bareba amashusho y’urukozasoni
I Goma mu burasirazuba bwa Kongo, abana batarageza ku myaka y’ubukure birirwa bareba imbuga za interineti zerekana amashusho y’abakora imibonano mpuzabitsina. Usanga bamara amasaha menshi bibereye muri urwo, ubu igishishikaje ababyeyi ndetse n’abafite inzu zigurishirizwamo serivisi za internet (cybercafé) ni ugukaza umurego mu kubagenzura.
K. Héritier w’imyaka 15 ni umwe mu bana birirwa bareba ayo mafilime. Ubwo yatungurwaga n’umukozi ushinzwe cybercafé yitwa Kivu Net areba amashusho ajyanye n’abakora imibonano mpuzabitsina, yagize ati : « Mba nshaka kureba abagore bambaye ubusa ndetse n’abantu bari gukora imibonano mpuzabitsina. » Abana bahinduye imico kubera internet yabonetse hose kandi ikihuta. Nyamara, mu myaka itatu ishize yasaga n’aho ari iyo gukoreshwa n’abantu bakuru gusa ahongaho i Goma. Bajyaga muri za cyberfacés kugira ngo babashe guhana amakuru n’ababo cyangwa bakora ubushakashatsi.
70% by’abanyeshuri bakunda kureba filime z’urukozasoni
Kuri ubu abana bageze aho bavumbura ko hari uburyo umuntu yareba kuri internet n’ibindi byose ashaka. Nk’uko bigaragara muri raporo yakozwe n’ikigo cyita ku bana muri Kivu y’Amajyaruguu/ Goma, hagendewe ku bushakashatsi bwakorewe ku banyeshuri no muri za cybercafés, abanyeshuri bagera kuri 70% bakunda kureba amafoto na filime birimo ibijyanye n’imibonano mpuzabitsina.
Iyo raporo igaragaza ko abenshi babirebera ku karubanda na ba nyiri za cybercafés babareba. Iyi raporo ikomeza ivuga impamvu batabyitaho ngo bababuze ari uko baba bashishikajwe n’amafaranga abo bakiliya babo baza kubaha. Barabareka bakareba ibyo bishakiye. Uyu ati : « Umukiliya ni umwami, n’iyo yaba ari umwana aba agomba kureba ibyo ashaka kuko aba yishyuye. »
Internet idafite ingaruka
Umudamu umwe ufite abana bane umenyereye gukoresha internet agira ati : « Buri gihe narebaga urutonde rw’imbuga ‘sites’ abana banjye babaga barebye nkabonamo inyuguti ya X. Nagiye kureba ibiriho nsanga ni abakora imibonano mpuzabitsina gusa. »
Yassine Bin Ndaye akora mu Ishuri rikuru ry’Ikoranabuhanga (ISIG), agira inama ababyeyi zo kubuza abana babo gukoresha telefoni zirimo internet kuko nabwo bareberaho amashusho y’ubusambanyi kandi bakabasha no kuyabika.
Nk’uko bitangazwa na Visi Perezida w’Ikigo cyita ku bana, Kasao Arthur, ababyeyi na ba nyiri za cybercafés bagomba gushakisha uburyo bakoresha internet idafite ingaruka. Ibyo Dieuveut Netchi ufite Cyber Stella yabigezeho. Agia ati : « Njye nkoresha porogaramu yitwa Leam Viewer ituma mbasha gucunga ibyo abakiliya banjye bose bari kureba. » Ibyo bituma abasha gufunga imbuga abana bashaka kureberaho abahuza ibitsina. Iyo bamwe batabitegetswe kutazongera kureba ayo mashusho, abandi bo babyikuraho kubera ingaruka bishobora kubatera. M. Jimmy agira ati : « Ubu ayo mafoto na filime sinkibireba kuko muganga wacu yambwiye ko bishobora kuzanteza ibibazo byo mu mutwe. »
Ingaruka ku buzima bwo mu mutwe
Ubusanzwe uru rubyiruko rukoresha internet iyo rukora ubushakashatsi bujyanye n’amasomo, bohererezanya ubutumwa bw’ako kanya bifashishije Facebook cyangwa Twitter. Nyamara hari n’ubwo bashobora kumara umunsi wose bari mu mikino cyangwa bareba filime z’ubusambanyi.
Abaganga bahamya ko ibyo bishobora kubagiraho ingaruka z’ubuzima : “Ibyo bishobora gutuma ubwenge buhungabana umuntu akagaragara nk’uwasaze”, nk’uko bitangazwa na Zagabe Jean, umuganga wita ku ndwara zo mu mutwe mu Kigo cyita ku buzima bwo mu mutwe cya Goma. Atangaza ko ajya yakira abana bato b’abahungu n’abakobwa bafite ibibazo nk’ibyo.
Nk’uko bitangazwa na Musavuli André ufite cybercafé mu kigo cy’amashuri abanza cya Garamba, usanga urubyiruko rutabanza no kureba amategeko agenga abakoresha imbuga ziriho abahuza ibitsina, dore ko akenshi usanga zemerera abantu bose kuzijyaho. Kenshi ziba zanditse ngo : Mwitonde, ntabwo abakiri bato babyemerewe ; cyangwa ugasanga ahanditse ngo hano ubona igitsina 100%. Icy’ingenzi ni ukuvuga gusa ko nawe ukuze ahasigaye ukirebera.”
Mu nama yabaye tariki ya 11 Kamena igahuza abafite aho bahuriye n’itangazamakuru bose, umuyobozi w’Inama nkuru y’abakoresha amajwi n’amashusho (CSAC), Bahala Jean-Bosco yasabye abafite ibitangazamakuru bose, barimo n’abafite za cybercafé, ko bagomba kubahiriza ibikubiye mu ngingo ya 21 y’Itegeko rigenga ibitangazamakuru muri Kongo, rikaba ribuza gutangaza amakuru avuga ku bintu by’urukozasoni.
Inkuru ya Imvaho Nshya