Amoko agera ku 20.000 y’ibinyabuzima biba mu mazi yaravumbuwe

Publié le par OLIVIER

Ibarura ry’ibiba mu mazi riherutse kuba, ryatumye amoko agera ku 20.000 mashya amenyekana. Ibyavuye muri ubu bushakashatsi bwamaze imyaka irenga icumi byashizwe aharagara i Londres mu Bwongereza mu gihe 1/5 cy’inyanja kitarakorwaho ubushakashatsi.

Mu gihe kirenga imyaka icumi, abashakashatsi bagera ku 2700 bava mu bihugu birenga 80 bari mu kazi ko kumenya umubare nyawo w’ibinyabuzima biba mu mazi.

Haracyari akazi katoroshye kugira ngo ibi bigerweho dore ko ahangana na kimwe cya gatanu cy’inyanja hatarakorwaho nkuko raporo y’izi nzobere ibitangaza, zinavuga ko mu mazi hashobora kuba hatuyemo ubwoko bugera kuri miliyoni bw’ibinyabuzima.

Si umubare mushya w’ibinyabuzima biba mu mazi bagezeho gusa kuko byanabafashije gusobanukirwa birenzeho, uko ubuzima bwo mu mazi bumeze ndetse n’inzira z’ubwihisho ibi binyabuzima bica iyo byikanze akaba ari no muri ubu buryo basobanukiwe impamvu bigenda bigana ahahoze urubura rwashonze. Ubu bushakashatsi bukaba buzanafasha kumenya imihindagurikire y’ubuzima bwo mu mazi bitewe n’ihinduka ry’ikirere n’ibikorwa by'abantu.

Publicité
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article