Ikirwa cya Okinawa cyahuye n’umutingito

Publié le par OLIVIER

Abaturage batuye ikirwa cya Okinawa kiri mu majyepfo y’igihugu cy’Ubuyapani bahuye n’umutingito wari ufite urugero rwa 6.3 ku gipimo cya Richter mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere tariki 4 Ukwakira.

Uyu mutingito watikije iki kirwa cya Okinawa, wabaye mu ijoro rishyira kuri uyu wa mbere tariki 4 Ukwakira. Uyu mutingito wamenyekanye ko ushobora kuba ahagana mu masaha ya saa yine n'igice z'ijoro, nyuma y'amasaha make wari watangiye kuba nkuko bitangazwa na Associated Press.

Uyu mutingito wari ufite urugero rwa 6.3 ku gipimo cya Richter, nta muntu cyangwa se ibindi bintu wigeze wangiza, ariko nyuma yawo hagaragaye ko hashobora kuba tsunami kuko epicentre yayo yagaragaye mu birometero bisaga 35.4 by’ubujyakuzimu.

Kuri ubu ubuyobozi burakangurira abaturage kuba maso kuko bashobora guterwa batunguwe nkuko byari byagenze kuri uyu mutingito wabaye ejo.

Publicité
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article