Argentine: Umusifuzi yatanze amakarita atukura 36 mu mukino umwe!
Mu mukino wa 1/4 cy'irangiza wahuje ikipe ya Claypole na Victoriano Arenas zo muri Argentine, uwo mukino ukaba warabaye mu mpera z’ icyumweru gishize, umusifuzi witwa Damian Rubin yabashije gusohora amakarita atukura 36 yose!
Impamvu yatumye abo bakinnyi 22 bose uko bakabaye wongeyeho n’ abasimbura 14 bahabwa amakarita atukura ni amakimbirane yavutse hagati y’ ayo makipe bagaterana amakofe. Ibyo byaturutse ku mukinnyi wa Victoriano Arenas wari umaze gukora ikosa.
Nyuma y’ akanya gato ikibuga cy’umupira w’ amaguru cyahindutse ikibuga cy’ iteramakofe, bityo, umusifuzi Damian Rubin nyuma yo kubyitegereza; aherako abaha ayo makarita atukura ahereye ku murongo.
Nk’ uko tubikesha urubuga rwa Zigonet, uwo mukino warangiriye aho ku bitego 2 bya Claypole ku busa bwa Victoriano Arenas .