NTIBISANZWE : UMUGABO URI ALLERGIQUE KU MUGORE WE BWITE!

Publié le par OLIVIER

Mu Bwongereza, umugabo witwa Darren Young w’imyaka 45 afite indwara idasanzwe yo kuba allergique ku mugore we bwite. Igihe cyose umugore we yaba yisize ku mubiri amavuta runaka ashobora kumuhitana. Iyi ndwara nk’iyi ngo imaze kugaragara ahantu hatatu gusa.

Uyu mugabo kugira ngo amenye indwara ye, byabaye ubwo yari kwa muganga, mu gihe amaze kuvurwa, mu masogonda make umutwe we n’umubiri birabyimba ku buryo n’umutima wahagaze gutera akanya gato. Nyuma baje kumenya ko ikintu cyose gifite polyéthylène glycol gishobora kumubuza ubuzima.


"Igihe cyo kuryama iyo kigeze, si na ngombwa ko umugore wanjye avuga ko afite migraine, avuga ko yisize amavuta kandi ibyanjye nayo mbizi, ubwo iryo joro simwegere", byavuzwe na Young.

Uretse ayo mavuta, Young hari n’ibindi bintu byinshi agomba kwirinda by’ibiribwa, amasabune na deodorants.

Publicité
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article