U Bufaransa: barokowe inkongi y’umuriro biturutse ku mbwa! ! !

Publié le par OLIVIER

Nk’uko tubikesha urubuga Le Post, muri week-end ishize ahitwa Fontès mu Bufaransa hadutse inkongi y’umuriro, ikaba yaratangiriye aho baparika imodoka. Uwo muriro wakomeje gukwira kandi mu buryo bwihuse ku buryo wageze no ku nyubako yabagamo imiryango ibiri.

Ku bw’amahirwe, imbwa yarahagobotse. Iyo mbwa yabashije gufungura inzu maze yinjiramo isanga shebuja aho aryamye, dore ko shebuja yari mu nzu yo hejuru. Imbwa yaramukanguye arabyuka amenya ko bagwiririwe nk’inkongi y’umuriro maze atangira gushaka uko bawuhunga. Umugore nawe yahise akangura abana bari mu kigero cy'imyaka irindwi n’icumi, basohoka banyuze mu bishashi by’umuriro.

Abasore bari muri iyo nzu bahiye ubwoba, ariko banyuze mu idirishya maze nabo bakira iyo nkongi y’umuriro.

N’ubwo uwo muriro wari ukaze, abo bantu bose babashije kuwurokoka biturutse ku mbwa yaje kubatabara.


Publicité
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article