Mu Bwongereza : Yariyoberanyije, ajya kurungukira no kumviriza abagore mu bwiherero bwabo

Publié le par OLIVIER

Umunyeshuri witwa ‘Joel Hardman’ wo muri Kaminuza ya Edgbaston yo mu Bwongereza yaguwe gitumo ubwo yari yiyoberanyije yigize nk’umugore maze akajya kurunguruka abagore mu bwiherero bwo mu gace k’ubucuruzi ka Birmingham.

Uyu musore, yimiramijeho ikigofero gifite isura n’imisatsi nk’iby’abagore neza neza. Nk’uko tubikesha urubuga birminghammail.net, yafashwe n’umugore wari waguye abona yizengurtsa mu bwiherero, hanyuma aza kwitegereza abona ko atari umugore ahubwo ari ikigofero {masaue-perruque} yari yambaye. Yaje gusohokamo ameze nk’umaze gukora imibonano mpuzabitsina.

Abanyamategeko b ‘Urukiko rwa Birmingham batangaje ko telefoni igendanwa y’uwo musore yari yuzuyemo amashusho y’ibirenge by’abagore yafotoreye munsi y’urugi z’ubwiherero, ndetse n’ijwi rw’amazi yarekuwe umuntu avuye mu bwiherero. Urubanza rwarangiye nyamusore ahamijwe icyaha cyo guhengeza abantu agamije kwinezeza mu buryo bw’ibitsina.

Joel Hardman yisobanuye agira ati : « Ni ukuri, najyaga numva nejejwe cyane no kumva umugore uri mu bwiherero. Ariko rwose kuva nguwe gitumo, nzagerageza mbireke » ".

Yongeye ho ati : « Najyaga ngerageze kwirungukira no kumviriza abo twigana muri Kaminuza, ariko ubu byari byanjemo ko nza no kubikora mu mujyi rwagati, ahari uruhurirane rw’abantu batandukanye »

Kuri ubu, Joel yarekuwe, nyuma yo kwihanizwa kongera no kwegera ubwiherero n’ubwogero.

Publicité
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article