| Abagabo babiri baherutse gufatwa bari gusambanya ihene n'uko nyirayo ati:” mugomba gushyingiranwa na yo”. Nkuko tubikesha Zigonet, aho ni mu gihugu cya Mozambike aho iri shyano ryabereye, ubwo abagabo babiri bari bihereranye ihene umwe yayifashe umutwe, yambaye ubusa, hanyuma undi nawe ayiri inyuma akora ibiterasoni. Ntibyatinze bazabaje gutungurwa n’abantu maze babagwa gitumo barabatesha. Ubusanzwe muri kiriya gihugu, umuntu ufashwe akorera inyamaswa biriya bikorwa (zoophilie) ahanishwa amande ariko nyirayo we ngo ibi ntabikozwa .yatangaje ko ashaka ko aba bagabo bashyingirwa ku mugaragaro n’iyi hene ye kugira ngo yivure icyo gikomere yatewe n’ibyo ihene ye yakorewe. Yongeyeho kandi ko bagomba gutanga inkwano bita ‘labora’ nk’isanzwe itangwa mu makwe asanzwe. Ngo ubundi aba bagabo bari bakwiye guhanwa kubera icyaha cyo gufata ku ngufu kuko iyi hene bari banayijyanye ahiherereye cyane. |