Abatekamutwe baragwira!

Publié le par OLIVIER

 

Nkuko bisanzwe mu mijyi minini ntihakunda kubura abantu bagerageza gushakira amaramuko cyangwa amarariro mu byavunikiwe n’abandi.

Na hano I Kigali rero barahari kandi no muyindi mijyi yo hirya no hino mu gihugu ibyo ntibyahabura n’ubwo Atari umuco mwiza ukwiye kuranga Abanyarwanda.

Ni muri urwo rwego rero uyu munsi ubwo twatemberaga mu mujyi wa Kigali tureba uko hiriwe nk’uko biri mu nshingano z’akazi kacu twaje gusanga abantu benshi basa nk’abashungereye ndetse banasakuza. Twagize amatsiko rero dore ko ari no mu bituranga nk’uko abantu bakunze kubitubwira, ubwo twabegeraga ngo tumenye ibyo bahugiyeho twasanze bazengurutse umuntu ugaragara nk’umwana(mbese wabonaga afite nk’imyaka 15) uwo mwana rero abo bantu bamwitaga umutekamutwe ndetse ubona bafitemo n’uburakari kuko bari bababajwe n’uburyo yari abitwayeho, muti yakoze iki?

Uyu mwana afite ibintu yashyirishije cyangwa yashyize ku kaboko ke byometseho ariko ubona biyagirana nk’ibisize amavuta menshi cyane ariko nanone ukabona birimo umwanda mwinshi kandi urebye neza ubona atari ibintu byashyirwaho n’umuganga wemewe. Agenda yerekana ako kaboko rero asabiriza cyangwa asaba ubufasha agaragaza ko yahiye umugira neza akamupfukisha kwa muganga ariko akaba yarabuze ubushobozi bwo gusubirayo none ibyo bipfuko bikaba bimusaziyeho cyane cyane ko biba binasa nabi cyane.

Ubwo rero ni muri ubwo buryo abantu bagenda bamuhereza amafaranga kandi mu by’ukuri nta kibazo afite kuko haje guca undi muntu uherutse kumubona ahandi hantu ariko noneho biri ku kandi kaboko kandi bimeze kimwe neza nk’uko byari bimeze uyu munsi.

Byabaye ngombwa rero ko abantu babisuzuma neza basanga koko uwo mwana (urimo kugimbuka)ari umuteka-mutwe kabuhariwe mu kwiba amafaranga abantu atabakoze mu mufuka kuko nyine birumvikana ko bayamwihera.



Gusa ntibamushyikirije inzego zishinzwe umutekano cyangwa ngo bagire ikindi bamukoraho, bamuretse aragenda ariko bamugira Inama ko ibyo bintu bishobora kuzamukoraho natabireka mu maguru mashya.

Amazina y'uwo Rwanda rw'ejo ntitwabashije kuyamenya kuko ubwo twayamubazaga yanze kugira icyo adutangariza, ndetse twanagerageje kumubaza byinshi ku buzima bwe n'ikimutera gukora ubutekamutwe, nabwo ntiyagira icyo abivugaho.

 

Publicité
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article