Hateguwe amasanduku bahambamo arimo telefone
Mu gihugu cy’Ubutaliyani haravugwa inkuru y’isanduku yo guhambamo yaba ihenda cyane kandi ikaba ifitemo n’ibikoresho bizajya bikoreshwa n’intumbi igihe bibaye ngombwa.
Agashya k’iyo sanduku ntabwo ari uguhenda gusa ahubwo ni bimwe mu bikoresho biyirimo .Iyi ndundabapfu irimo telefone mobile igendanwa ikazajya ifasha umuntu baramutse bamuhambye ari mu zima cyangwa se kuba intumbi yazuka bityo ikaba yahamagara abazima ikababwira ko yagaruye akuka.
Nkuko tubikesha zigonet, iyi sanduku iboneka mu iduka ricuruza ibintu bihenze riri muri icyo gihugu cy’Ubutaliyani igura akayabo k’amayero 280 000 akaba asaga amafaranga y’u Rwanda miliyoni 23. Mu bindi bintu bigaragara muri iryo duka harimo imodoka ya siporo igura akayabo k’amayero miliyoni imwe n’ibihumbi 600, akaba asaga amafaranga y’u Rwanda miliyari imwe. Hari mo kandi intebe ikoze mu ruhu rw’ingona na n’ameza bakiniraho billard agura amayero 60.000.

Publicité