| Abantu bakomeje gukora agashya ari nako bandika amateka yabo bwaba mu buryo busanzwe ndetse no mu buryo budasanzwe. Ku cyumweru gishize twababwiye ko muri Grande Bretagne habereye amarushanwa yo kwihagarika inkari zinuka kurusha izindi maze umunuko wazo ukavangwa n’umunuko w’imisatsi batwitse ndetse n’umunuko w’inyama zaboze maze ba mukerarugendo bakajya baza kwinukiriza iyo mvange y’umunuko bagatanga amafaranga atubutse. Ubu noneho i Sidney muri Australia naho haravugwa gafotozi w’igihangange wafotoye abantu 5200 bambaye ubusa bari baje mu gikorwa cyiswe The Base. Aba bantu bari bambaye uko bavutse bakaba bari bambaye ubusa mu gikorwa cyo kongera guharanira uburenganzira bwabo bwo kubemerera kujya babana bahuje ibitsina abagabo bakabana n’abandi bagabo n’abagore bakabana n’abandi bagore. Iki gikorwa cyo gufotora abantu benshi bambaye ubusa cyari cyigeze gukorwa ku itariki ya 6 Gicurasi umwaka w’2007 aho uwitwa Tunick yafotoye udufoto tw’urwibutso abantu bagera ku 18.000 bose biyambariye ubusa. Iki gikorwa cyakorewe mu gihugu cya Mexique mu murwa wa Mexico. Uyu mugabo ni we ufite agahigo mu gufotora abantu benshi bambaye ubusa bahuriye hamwe. Muri Kanama umwaka w’2007 abantu 600 bahuriye mu Busuwisi bambara ubusa bamagana ihinduka ry’ikirere. Mu Kwakira umwaka ushize abandi bakorerabushake 700 mu kwambara ubusa na bo bahuriye hamwe nabo babakubita agafoto k’urwibutso. |