Burya soda si nziza ku buzima bw’ abantu!
Soda,fanta,imitobe,ibinyobwa byoroheje uko wabyita kose; ni kimwe mu binyobwa bibi ku buzima ushobora kuba ugaburira umubiri wawe!ni byiza rero ko wamenya uburyo byangiza umubiri wawe ku girango wifatire icyemezo.
Soda si nziza ku buzima bw’ umuntu.
Nubwo soda ziryohera abantu,zigira byinshi byangiza umubiri birimo :caffeine,isukari isanzwe cyangwa isukari y’ inkorano ndetse n’ ibindi byinshi nk’ imiti bashyiramo kugirango zigire amabara cyangwa imiti ituma ziramba.
Ubushakashatsi bwerekanye ko kunywa mu bwinshi ibi binyobwa(soda,fanta,..) ,cyane cyane ku bana bato aribyo bitera indwara zimwe nka diyabete yo mu bwoko bwa 2, amenyo,umubyibuho ukabije n’ indwara z’ umutima.
Ese kuki isukari yo muri za soda itaryohera?
Soda ziba zifite isukari nyinshi cyane kandi y’ inkorano(itari imwe isanzwe tubona).wakibaza impamvu isukari itari nziza ku buzima?ubundi iyo unyweye soda ifite isukari isanzwe ,umubiri utegeka pancreas kurekura imisemburo(hormones) ya insulin.
Uyu musemburo insulin utuma isukari yose wanyweye ishira mu maraso maze igakoreshwa n’ umubiri.Iyo iyi insulin ibaye nyinshi mu maraso bituma umubiri ucika intege maze ukananirwa kurwanya indwara.
Ikindi ni uko iyo isukari ibaye nyinshi ,umubiri uyibika nk’ ibinure,aribyo bituma umuntu yiyongera ibiro,amahirwe yo kurwara indwara z’ umutima akiyongera na cancer zikaza.
Umwanzuro wafata ni ukugabanya kunywa cyane ibi binyobwa kuko ni bumwe mu buryo bwo kurinda umubiri wawe.Ubushakashatsi bwerekanye ko kunywa soda imwe cyangwa nyinshi ku munsi (batitaye kuba ubinywa buri munsi cyangwa rimwe na rimwe )byongera 30% by’ amahirwe yo kwiyongera kw’ ibiro.
Soda ikozwe n’ ibintu bitari karemano biryohera birimo :aspartame,sucralose cyangwa saccharin. Ibi bintu biryoherera nibyo byangiza umubiri ,urugero iyi saccharin basanze itera cancer ya vessie imbeba bakoreyeho ubushakashatsi naho iriya aspartame ifite ubumara butuma ubwonko butekereza ko ibinyobwa biryoshye!
Ibinyobwa bifite urufuro na soda irimo ,biba bifite ubumara bwa acid phosphoric,ubu bumara bugabanya urugero rwa calcium iba iri mu maraso,iyi calcium kandi niyo ifite agize amagufwa ;kugabanyuka kwa calcium nibyo bitera indwara z’ amagufwa.
Ubumara bwa caffeine dusanga muri soda nabwo bugabanya igipimo cya calcium mu mubiri,bikawuviramo kunanirwa cyane.
Ushobora kuva kuri soda ukanywa ibindi binyobwa
.Amazi meza: amazi ni ngombwa ku buzima bw’ umuntu,buri rugingo rw’ umubiri rukenera amazi kugirango rukore neza.Amazi atanduye ni kimwe mu bintu wasimbuza kunywa soda.
.Imitobe y’ imbuto: niba usanzwe unywa imitobe y’ imbuto gerageza kuyifungura kugirango ugabanye isukari nyinshi;nyuma y’ icyumweru uzaba umaze kumenyera uburyohe butarengereye.
.Icyayi: icyayi gitera umubiri imbaraga kandi hari byinshi cyungura ubuzima nko gutuza no kuruhuka.mu gihe wumva icyayi kitaryohereye,ushobora gushyiramo ubuki aho kugirango ushyiremo isukari nyinshi.
Ngaho rero ni mwihitiremo ibyo mwumva binogeye ubuzima bwanyu kugirango murambe kandi mufite ubuzima buzira umuze
Iyi nkuru turayikesha yahoo.com/health (Dr Maoshing Ni)
Publicité