Abanyarwanda bari kunyagwa email zabo mu buryo batazi hagamijwe kuzibyaza amafaranga

Publié le par OLIVIER


Hashize iminsi mpura n’abantu bafite ikibazo ko email yabo na password cyangwa mot de passe byibwe, hanyuma nyirukubyiba akoherereza ubutumwa ku bantu bose b’inshuti za wa muntu abasaba ko bamwoherereza amafaranga, kubera impamvu nyinshi zitandukanye, cyane cyane bakunze kuvuga ko yaheze hanze ibyangombwa n’amafaranga babimwibye.

Iki kibazo rero nubwo kibasiye abanyarwanda, ntabwo ari bo kireba gusa ahubwo kireba buri muntu wese ukoresha umurongo wa interineti. Email yawe na Password bishobora kugendera ahantu henshi hakoreshejwe n’uburyo bwinshi butandukanye, hari porogaramu yenda kumera kimwe nka virusi bita worms cyane cyane nka SOBER,

Izi rero zishobora kukwiba email yawe na password ndetse zikananduza n’abandi gutyo gutyo, hari ibyo bita email spoofing, email hijacking na email phishing ; ubu bwose ni uburyo bushobora gukoreshwa kugirango wibwe password yawe, bakoresheje amaporogaramu cyangwa za virusi, ama website mabi n’ibindi…

Kubyirinda nta kundi, nujya kwinjira muri compte yawe cyangwa account yawe ugasanga ntibishoboka bakubwira ngo wibagiwe password cyangwa email, nyuma wagerageza gukoresha uburyo bufasha umuntu wibagiwe password ugasanga ntibishoboka, byaba byiza uhise ufunguza indi email ukoherereza ubutumwa ku bantu bose bashoboka ko iyo email utakiyikoresha kandi ko uzayikoresha agira icyo abasaba mutazemera.



Ikindi ni uko ama email mutazi mwajya muhita muyohereza muri SPAMS, mutazisomye kuko ziba nta kamaro zigufitiye, ubundi iyo ari nyinshi ushobora kuhagarika iyo aderesi ihora ikoherereza, icya nyuma ni ukwirinda gushyira email yawe na password yawe ku m’irongo ya interineti ubonye yose, imwe muri yo ishobora kugushyira mu mazi abira.

Hagize ikindi kintu mugiraho ikibazo ku bijyanye n’ubu buryo mwatwandikira, ubundi namwe mwasomye iyi nkuru mukagira abandi inama.

Publicité
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article