Umwe mu bahungu bavukana na Perezida Barack Obama yatangaje ko ise yajyaga amuhohotera we na nyina

Publié le par OLIVIER

Mark Ndesandjo avukana na Perezida Obama kuri se ,naho nyina umubyara yari umugore wa gatatu wa Obama(wabyaye Mark na Perezida Barack Obama).Obama yataye nyina wa Mark igihe Perezida Obama yari agifite imyaka ibiri gusa.

Mu gihe yari agiye gushyira ahagaragara igitabo avugamo ubuzima bwe ,Mark Ndesandjo yabwiye abanyamakuru ati:’’Data yarankubitaga.Yanakubitaga mama wanjye’’.

Mark ati:’’ndashaka kuvuga amateka yanjye’’

‘’Ndibuka mu nzu ,nkumva induru.Nibuka agahinda ka mama wanjye.Nari nkiri muto,ntabwo nashoboraga ku mutabara.Ntabwo njya nibuka ikintu kiza kuri data.

Ndesandjo yavuzeko igitabo cye kivuga ku muntu wahuye n’ ibihe bikomeye kare muri Kenya no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nyuma yo kugera mu Bushinwa mu gihe habaga ibitero byo ku wa 9/11.

Yavuzeko ateganya kuzasohora igitabo cya kabiri mu mezi make ari imbere ,kivuga ku buzima bwe gusa.Yagize ati:’’Ndashaka kwivugira amateka yanjye,ntabwo ari abandi bantu bazayamvugira’’.

Mu myaka irindwi ishize,Ndesandjo yiberaga mu mugi wa Shenzhen hafi ya Hong Kong ;akaba yari yaranze kugira icyo atangariza ibitangazamakuru.

Yavuze ko yateganyaga kuzahura n’ umuvandimwe we bahuje se (Perezida Barack Obama) mu mujyi wa Beijing mugihe azaba ahaje mu mpera z’ uku kwezi.

Ise ubyara ba Perezida Obama yatandukanye na nyina ,Stanley Ann mu 1964 i Dunham ;nyuma yaho yabyaye abana bagera kuri 6 mu gihugu cya Kenya yakomokagamo.Yapfuye azize impanuka mu muhanda mu 1982.

Perezida Obama yamenyanye na se bimugoye ,ariko yamwanditseho ibintu byiza mu gitabo yasohoye mu 1995 yise ‘’Dreams From My Father’’.

Publicité
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article